Mwiza Joanita ushinzwe uburinganire no kubuteza imbere muri INTERPEACE, yasabye abitabiriye ihuriro ko bazaba icyitegererezo mu gutegura abagiye kurangiza ibihano byabo bagiye gusubira mu buzima busanzwe.
Yagize ati” Interpeace ni umuryango mpunzampahanga wibanda cyane ku kwita ku buzima bwo mu mutwe, dukorana n’imiryango itandukanye harimo DIDE, Hagaruka na Prison Fellowship Rwanda ku ngingo y’ubuzima bwo mumutwe, imibanire inoze ndetse nokwishyirahamwe bakagira imishinga nyongeranyungu, tugakorana n’abarokotse génocide, abayikoze n’abavuye kurugamba ndetse n’imiryango yabo, niyo mpamvu dukorana na za Gereza mu rwego rwo gutegura abazirimo bakoze ibyaha bategurwa gusubira mu buzima busanzwe, twateguye imfashanyigisho izajya ikoreshwa kuri za gereza izafasha abakoze abakoze gusobanukirwa n’impamvu z’igihano bari gukora, ni uburyo bwo kubahafi uwakoze icyaha kumva ko yitaweho kugira ngo nasoza ibihano azasohoke afite indi sura bitewe n’uburyo yateguwe, twiteguye ko abagore mwese muri muri iri huriro arimwe muzabishyira mu bikorwa kuko tuzwiho ko abagore tugira umwihariko wo kugira ubumuntu.”
Umuyobozi wa Dide ku munsi wa kabiri w’ihuriro ry’abagore yabaganirije ku ruhare rw’abacungagereza mu gutegura abasoje ibihano
Yagize ati “ Iyo umuntu asoje ibihano bisaba ko habaho kumutegura mbere yuko yongera kwisanga mu muryango, nta yindi mpamvu nuko bitewe nuko iyo ari muri gereza nubwo bitagaragarira amaso hari ihungabana ryo mu mutwe aba yaragize, niyo mpamvu bisaba kumutegura kandi kumutegura ni ukumutega amatwi ukamwumva ndetse byaba na ngombwa ukamuhuza n’abajyanama bakamuganiriza mu rwego rwo kumutegura kwisanga mu muryango nyarwanda, ndabasaba kuba umuvugizi w’abagororwa kuko nimwe mubana nabo umunsi ku munsi, ibi bisaba ubumuntu kuko burya iyo umuntu yinjiye muri Gereza urugendo rwo kumutegura gusubira mu muryango nibwo bitangira, mujye mubigira ibyanyu kuko gereza ntawe yandikiwe.”
SP Marry Tengera umuyobozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’abagore muri RCS, yasobanuriye abagore b’abacungagereza bitabiriye ihuriro indangagaciro zigomba kuranga umucungagereza ndetse n’Umunyarwanda muri rusange.
Yagize ati” buri mucungagereza cyangwa umunyarwanda wese yakabaye arangwa nizi ndangagaciro arizo Ubumwe, Gukunda Igihugu,Ubunyangamugayo, Gukunda umurimo no kuwunoza, Ubwitange, no kwicisha bugufi ariko hakiyongeraho izumwihariko ku mucungagreza arizo Ubutabera, Amakenga , Kwirengera ibyo ushinzwe, Kubaha, Ubumuntu no Gukorera hamwe, ndasaba buri wese uri hano kumva neza izi ndangagaciro kuko arizo zizatuma tunoza neza inshingano zacu, gusa ndashaka kwitsa cyane ku bunyangamugayo mu byo wakora byose nta bunyangamugayo ntaho wagera kandi tukagira ibanga ry’akazi kuko aribyo bitugira abanyamwuga.”
ACP Alex Kimenyi Bahizi yahaye abitabiriye ihuriro ku kwiyubakira icyizere ku gitsinagore mu kazi kose bakora abasaba kugaragaza icyizere mu kazi kabo ka burimunsi kuko aribyo bigaragaza ko ibyo ukora ubizi.
Yagize ati “ kwiyubakira icyizere ntahandi bizagaragarira atari mu kazi ukora ka burimunsi, icyo bigusaba mu kubaka icyizere mu kazi ukora ntakindi uretse gukora neza inshingano wahawe akazinoza. Ubundi icyizere gike gituruka he? Icyambere ni imitekerereze mibi iba iri mu muntu, kumva ko udashoboye, ikindi usanga bituruka ku buryo wagiye ukuramo udahabwa ubwisanzure nabyo bikunda kuba ikibazo, ibi rero ni ngombwa ko muri iki gihe tugezemo tubirenga ahubwo tukareba igitera icyo kintu tugahindura imitekerereze bijyanye no kwigirira icyizere ukiyemeza gukora akazi neza, ibi bizagufasha no gutera imbere mu mitekerereze yawe no gutunganya neza inshingano zawe ariko ibi bijyana no kwisuzuma ndetse no gukora akazi kinyamwuga duharanira ko Igihugu cyacu gikomeza kugira isura nziza.”
Mu gusoza ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza rimaze iminsi rigamije kububakira ubushobozi kinyamwuga, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred, yabijeje ubufatanye mu kububakara ubushobozi binyuze mu mahugurarwa.
yagize ati “Mumaze iminsi ibiri muri iri huriro ry’abagore ryateranye rigamije kwiga no gusuzuma uburyo abacungagereza b’abagore bakongerwa ubushobozi hagamijwe kubaka ubunyamwuga mu kazi kabo ka burimunsi, bizabafasha guhuza imbaranga n’ubumenyi mu kugorora abanyabyaha, iri huriro rimaze imyaka ibiri ritegurwa kubera COVID -19, ariko birashimishije ubwo byabashije gushoboka nyuma yuko covid igabanyije ubukana,biragaragara ko RCS yashize imbaraga mu guteza imbere ihame ry’uburinganire ry’umugore n’umuryango muri rusange, urebye mu myaka icumi ishyize abagore bari umunani ku ijana ariko ubu igeze kuri 24 ku ijana, ni ibintu bishimishije cyane. Imyanzuro mwafatiye hano muyihe agaciro kandi muyisangize bagenzi banyu batabashije kugera hano, ndabizeza ko Minisiteri y’Umutekano izakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa RCS mu gushakira hamwe icyatuma ntamuntu usigara inyuma tubongerera ubushobozi binyuze mu mahugurwa.”
Ni ihuriro ribaye ku nshuro ya gatatu mu rwego rwe gukomeza guha ubushobozi abagore mu rwego rwo kubereka ko byose babishoboye ntacyo basaza babo babarushya ahubwo bakabaye bahindura imyumvire.