Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu Igororero rya Nyamagabe Abagororwa bazira ibyaha bya Jenoside barigusoza ibihano batangiye amahugurwa

Ku Igororero ry’abagore rya Nyamagabe, Abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, barikurangiza ibihano, uyumunsi taliki 23 Gashyantare 2026, batangiye amahugurwa abategura gusubira mumiryango yabo ari abaturage beza.

Share this Post

Ni igikorwa cyatangijwe kumugaragaro  na Uwera Kayumba M. Alice, Umuyobozi Nshingwabikorwa Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minubumwe, akaba yari aherekejwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe barikumwe n’inzego zitandukanye z’umutekano zikorera mukarere ka Nyamagabe.

Umuyobozi wari waje muri icyo gikorwa ahagarariye Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yari komiseri Michael Kamugisha, aho yasabye abagororwa gukurikirana neza amahugurwa bariguhabwa bakazirinda ikintu cyose cyatuma bagaragara mu bikorwa bibi bidakwiriye umunyarwanda kuko aricyo aya mahugurwa aba yarateguriwe murwego rwo kubafasha kumenya amakuru y’ibintu byahindutse igihe batari bahari.

Umuyobozi ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri Minubumwe, Uwera Kayumba Alice yavuze ko iyo gahunda iri gutanga umusanzu mu kugororoka nyako ku bakoze ibyaha bya Jenoside kuko abahawe amahugurwa bamaze bamaze gusubira muri sosiyete iyo ubajije aho batuye bakubwira ko ari abaturage beza bubahiriza gahunda zose za Leta ntakibazo cy’imibanire mibi n’abo baturanye kijya kibagaragaraho.

Ni inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa Minubumwe ibaha zizabafasha kongera kwiyubaka vuba bageze muri sosiyete nyarwanda bakabana neza n’abo basanze bumva neza umurongo mwiza Igihugu gifite wo kugira abaturage batarangwa n’ivangura iryariryo ryose kuko baba bamaze igihe kinini batazi amakuru kuri byinshi biba byarahindutse bikaba ari uburyo bwo kubategura mu marangamutima yabo ndetse na Minubumwe ikaba ivuga ko amahugurwa yatanzwe kubasoje yatanze umusaruro kuko ntansubiracyaha zabayahawe zagaragaye.

Abazakurikirana aya mahugurwa bari mu Igororero rya Nyamagabe bose hamwe ni 266 barimo abagabo 165 ndetse n’abagore 101 baturutse mu magororero 10 ari hirya no hino mu gihugu.

Komiseri Micheal Kamugisha, yasabye abagororwa bariguhabwa amahugurwa kwirinda insubiracyaha.

Uwera Kayumba Alice Umuyobozi Nshingwabikorwa Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minubumwe yasabye abari gukurikirana amahugurwa kuzaba abaturage beza.
Abarigukurikirana amahugurwa bari ku Igororero ry’abagore rya Nyamagabe bose hamwe ni 266.
Abitabiriye amahugurwa ubona ko babyishimiye kandi biteguye kuzaba abaturage beza.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form