Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

RCS ikomeje ubukangurambaga ku ikoreshwa rya E-Huza mu kwihutisha serivisi iha abayigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki 06 Kamena 2026, RCS n’atekenisiye ba E-Huza bakomereje ubukangurambaga mu Burasirazuba ku Igororero ry’abana rya Nyagatare ndetse no kuri site ikorerwaho imirimo Nyongeramusaruro iherereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama.

Share this Post

Ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza abasura ababo bari mumagororero kwitabira serivisi nsha koranabuhanga izwi nka E-huza, izajya ibafasha muburyo butandukanye muri serivisi bakeneraga harimo kohereza amafaranga no gusura umuntu wawe bidasabye ko uza ku igororero mukaba mwavugana inyumva nkumve cyangwa mugakoresha guhamagara murebana hakoreshejwe ikoranabuhanga (Video call).

Abamaze gusogongera kuri ubu buryo bushya baravuga ko ari serivisi nziza ije kubakemurira bimwe mubibazo bajyaga bahura nabyo birimo nko kuba boherezaga amafaranga ntagere ku bantu babo akaburirwa irengero bitewe n’uburyo bajyaga bakoresha bwo kohereza amafaranga ukanohereza ubutumwa bugufi busobanura uwo woherereje ayo mafaranga, wakwibeshya ayo mafaranga uwo wayoherereje ntamugereho.

Hakizimana Dieudone wari waje gusura umwana we ugororerwa ku Igororero ry’abana rya Nyagatare, yavuze ko serivisi ya E-Huza ari nziza kuko izatuma n’umwanya yafataga aza gusura umwana ugabanuka.

Yagize ati”Iyi serivisi nsha ije kudukemurira ibibazo byinshi twari dufite, reba nkubu nturutse rubavu urugendo ni rurerure cyane cyane ndetse n’umunaniro, ariko E-Huza izajya idufasha kuba wakoherereza uwawe amafaranga cyangwa umusure murebana bidasabye ko uza kumureba ku Igororero ahubwo ukazisuganya ukaza kumusura wabiteguye, turayishimiye cyane kuko twumvise ko ifite ibyiza byinshi.”

Nsengiyumva Charles umugororwa Ugorerwa mu Igorero rya Rwamagana uri mumirimo nyongeramusaruro kuri site ya Ngarama, aravuga ko serivisi ya E-huza izabafasha cyane kuko bumvise hari serivisi nziza izajya ibaha.

Yagize ati ”Twajyaga dukoresha uburyo bwa MoMo pay aho bakohererezaga amafaranga uyohereje akanohereza ubutumwa bugufi busobanura aho uyohereje, ariko ubu uzajya uha umuntu wawe akarangamugororwa najya kohereza abanze arebe niba amafaranga yohereje amazina ari ayo uwo ashaka kuyoherereza, ubu ntamafaranga azongera kuyoba. Leta y’u Rwanda ni umubyeyi.”

Munyaneza Derrick umutekenisiye wa E-huza yabasobanuriye uko E-Huza ikara ndetse n’ibyiza byayo kuko yihutisha serivisi bitandukanye nuko mbere byari bimeze.

Yagize ati ”E-Huza muyikunde kuko ni nziza cyane, icyambere yihutisha serivisi zibagenewe nko kubona amafaranga yabohererejwe mugihe gito, kuba atayobera ahandi bitewe nuko hari nimero tuba tawarahaye umugororwa yitwa akarangamugororwa aho udashobora guhuza nundi iyo nimero ngo amafaranga abe yayobera ahandi kandi ko hari n’ubundi buryo buriguteganywa vuba bwo kuba wasura uwawe bidasabye kuza aho ari kugororerwa kandi mukaganira murebana.”

CSUPT Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, nawe yagize icyo uvuga ku byiza bya E-Huza nuburyo izakemura bimwe mubibazo bajyaga bahura nabyo.

Yagize ati ”Iyi serivisi ya E-Huza ndabasaba kuyigira iyanyu kuko ni nziza, ubu hari amafaranga twabuze ba nyirayo biturutse ku buryo twari tumaze iminsi dukoresha, urugero ni nk’aho umuntu yoherezaga amafaranga akibagirwa kohereza ubutumwa bugufi bugaragaza uwo ayoherereje bikarangira tubuze ba nyirayo akaguma kuri konte zacu yamara igihe tukayasubiza Leta kuko ntakindi twe tuba twakora ariko iyi serivisi nshya ije kubikuraho kuko woherereza amafaranga umuntu wawe wamaze kubona amazina ko ariwe cyangwa atariwe, ahubwo ndabashishikariza kubwira abantu banyu kwirinda guhindura amazina kuko hari benshi bagera mu Igororero bagahindura amazina muburyo bwo kuyobya uburari.”

Yakomeje uvuga ko hari n’izindi serivisi zitari izo kohereza amafaranga nazo aho usura uwawe mukavugana inyumvankumve no kumusura murebana ariko utagiye aho ari bikaba nabyo bimaze gutangira ku Igororero rya nyarugenge, ndabizeza ko iyo serivisi muzayikunda kuko izabafasha byinshi.

Uburyo bushya bwa serivisi koranabuhanga bwa E-huza, bwaje ari kimwe mu bisubizo byo kwihutisha serivisi zagenerwaga abagororwa n’abantu bafunzwe bari mumagororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, aho hari zimwe muri serivisi zizafasha n’abatari hafi nko hanze y’igihugu kuba wasura uwawe imbonankubone(Vedeo call) ibyo bikaba ari bishya kuko mbere bitabagaho.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form