Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abakozi 25 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Share this Post

Assistant Commissioner Moses Ntawiheba wavuze ijambo nk’uhagarariye abasezerewe, yavuze ko bitanze mu kazi kabo kandi ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo no mubuzima bundi bagiyemo.

Yagize ati” Mu gihe twari tukiri mu nshingano twakoze akazi kacu neza n’ubwitange, n’ubwo dusoje imirimo ariko ntabwo turangije urugendo rw’ubuzima, tuzakomeza gutanga umusanzu aho tugiye tugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, turashimira ubuyobozi mu bufatanye, ubwubahane n’ubwuzuzanye mwatugaragarije igihe twari mu nshingano muri abo gushimirwa ndetse n’ibitekerezo byadufashije gusoza ishingano”

CG Evariste Murenzi yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku musanzu wabo igihe bari bakiri mu nshingano abifuriza ikiruhuko cyiza.

Yagize ati”Abakozi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakozi imirimo itandukanye, mboneyeho umwanya wo kubashimira ubwitange n’umuhate mwagize mu kuzuza inshingano mwari mufite muri RCS, muzakomeze mugire uruhare mu kubaka igihugu mu buzima bundi mugiyemo.”

Minisitiri Biruta yashimye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru k’umusanzu wabo mu kubaka Igihugu igihe bari bakiri mu nshingano abasaba gukomeza gukunda igihugu.

Yagize ati”Ndagira ngo nshimire mwe mwese mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku kubera imbaraga, ubwitange n’umurava mwagaragaje mu gihe cyose mwamaze mukorera uru rwego ndetse na mbere yo kuza muri uru rwego kuko hari abarujemo banyuze mu zindi nzego zitandukanye, gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ntabwo bibakura mu muryango mugari w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, muzakomeza kuba abagize uyu muryango ndetse mukomeze gutanga umusanzu wanyu igihe cyose bibaye ngombwa. Ni muri urwo rwego mubona n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mbere yanyu baje kwifatanya namwe, ndashimira kandi mu buryo bwihariye imiryango yanyu yabashije kwihangana igihe mwabaga mukorera kure uruhare bagize mu gutuma murangiza inshingano zanyu, ndabasaba kuba abaturage b’intangarugero aho mugiye nkuko mwakoze akazi kanyu neza mukaba musezerewe mucyubahiro.”    

Gusererwa mucyubahiro kw’abakozi ba RCS 25 basoje inshingano, ni ugushyira mu bikorwa icyemezo cyo kuwa 22 Gicurasi 2026 cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aho yemeje ko abakozi b’umwuga b’urwego 25 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Rtd ACP Moses Ntawiheba wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu aho bagiye.
CG Evariste Murenzi Komiseri Mukuru wa RCS, yashimye ubagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku nshingano zabo basoje abifuriza ikiruhuko cyiza.
Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru abasaba kuzaba intangarugero aho bagiye.
Rtd ACP Moses Ntawiheba ubwo yahabwaga urupapuro rw’ishimwe kubwo gusoza inshingano ze neza.
Abo mu miryango bari baherekeje abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko nabo baba batumiwe.
Habayeho gufata ifoto y’urwibutso ku basoje inshingano barikumwe n’abayobozi bakuru ba RCS ndetse na Minisitiri w’umutekano mu Gihugu.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form