Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa E-Huza, bawaje kwihutisha serivisi bahabwaga aho bavuga ko yaziye igihe kuko hari byinshi izakemura birimo nko kutongera kubura amafaranga yabo bitewe nuko mbere byajyaga bikorwa.

Share this Post

Mu bukangurambaga ku buryo bushya mu gutanga serivisi zihuta ku basura n’abasurwa ku magororero bwa E-Huza burigukorwa na RCS n’umufatanyabikorwa Rwanda brigde to Justice, ni umushinga wizweho bitewe nuburyo hari ibitaragendaga neza mu mitangire ya serivisi cyane nko kohererereza amafaranga umuntu wawe uri mu Igororero aho byasabaga ko wohereza n’ubutumwa bugufi ku yindi nimero busobanura imyirondoro y’uwo woherereje wakwibesha amafaranga akabura nyirayo.

Abo mu Igororero rya Bugesera na Nyarugenge bavuze ko bishimira ubu buryo bushya aho bavuga ko bwaziye igihe ndetse bizanabafasha kwihutisha serivisi bahabwaga, kandi bikazanafasasha no kororhereza abafite imbaraga nke n’abasura buturutse kure ndetse n’ababa hanze y’Igihugu batabona uko baza gusura kuko hazaba harimo uburyo bwo gusura imbonankubone (Video Call) aho uganira n’uwawe murebana bitagusabye kuza ku Igororero.

Ni ubukangurambaga burigukorwa ku magororero yose kugirango abasura n’abasurwa basobanukirwe imikorere n’ibyiza by’uwo mushinga mushya ugiye kujya wihutisha serivisi ndetse ukagabanya zimwe mu mbogamizi zajyaga zigaragara cyane mu kohereza amafaranga uyoherereza umuntu wawe uri mu Igororero.

CSUPT Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) yababwiye ko ubu buryo bushya ari bwiza kuko ari serivisi ukora wowe ubwawe ukizera ko amafaranga ageze aho wifuza ko agera ababwira ko nta kongera kubura amafaranga nkuko byajyaga bibaho bitewe n’uburyo bwakoreshwaga mu koherereza amafaranga rimwe na rimwe ntagere aho yagombaga kugera akabura banyirayo kuko hari amakuru ataratanzwe, abasaba kubukunda kuko bwizewe.

Munyaneza Derick, umukozi wa Rwanda Bridge to Justice akaba n’umutekenisiye wa E-Huza, nawe yabwiye abagororwa n’abaturage baje kubasura ko abatangiye kuyikoresha aribo bavuga ubwiza bwayo, ndagira ngo mbabwire uko bikora iyo ushaka koherereza amafaranga umuntu wawe aho ukanda akanyenyeri 920 ugakurizaho urwego ubundi ugakurikiza amabwiriza, wagera aho ugiye kohereza bakagusaba nimero y’umugororwa ariyo yitwa akarangamugororwa, wayishyiramo ukabona amazina yose y’uwo ugiye koherereza amafaranga ukohereza wizeye neza ko agiye ku muntu wawe kuko ako karangamugororwa ntawe ugahuza n’undi ibyo bikaba bifasha n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora gukusanya amakuru yose y’abagiye bohererezwa amafaranga bitagoranye. Yabasabye kubukunda bakabukoresha anababwira ko vuba haraba hatangiye n’ubundi buryo bwo kuzajya basura imbonankubone bikazorohereza abari mumahanga bitajyaga byorohera gusura ndetse n’abanyantege nke nk’abantu bakuze n’ababana n’ubumuga byagoraga kugera ku Igororero.

Ni ubukangurambaga burigukorwa mu rwego rwo gufasha abasura n’abasurwa ku magororero, kubona serivisi nziza zibanogeye nkuko Leta icyo ishyize imbere ari umuturage ku isonga kuri serivisi zitandukanye abona zikamugeraho ku gihe kandi zimunogeye.

Abasura n’abasurwa barishimira uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwa E-Huza buzihutisha serivisi bahabwaga.
Abatekenisiye ba E-Huza basobanuriraga abagororwa bo mu Igororero rya Bugesera uko E-Huza ikora.
CSUPT Hillary Sengabo abwira abaturage ibyiza bya E-HUZA n’imbogamizi yaje gukemura mu gutanga serivisi nziza kandi inoze.
Abagororwa bo mu Igororero rya Bugesera bishimiye uburyo bushya kuko buzabasha kwihutisha serivisi bahabwa.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form