URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ingando za Tig

Ingando Z’imirimo Ya Tig

Imirimo Nsimburagifungo Izwi Nka ‘tig’ Ikorwa N’abahamijwe N’inkiko Gacaca Icyaha Cya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bari Mu Cyiciro Cya Kabiri N’icya Gatatu. Ababarizwa Muri Iki Cyiciro Bagomba Kuba Baragaragaje Uruhare Rwabo Muri Jenoside, Bakemera Icyaha Kandi Bakacyicuza Imbere Ya Gacaca.

Tig, Umusaruro Ku Gihugu

Tig Ifite Akamaro Ko Guhana, Kubaka Ubumwe N’ubwiyunge Bw’abanyarwanda No Kugira Uruhare Mu Iterambere Ry’igihugu.

Bimwe Mu Byakozwe Harimo Kwihutisha Iyubakwa Ry’ibyumba By’amashuri Muri Gahunda Y’uburezi Bw’ibanze Bw’imyaka Icyenda Na 12, Kurinda Ibidukikije Binyuze Mu Guca Amaterasi, Kubaka No Gusana Imihanda, Guhuza Ubutaka, Kubakira Amazu Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Guconga Amabuye, Guhinga Imyumbati, Kawa/Icyayi N’ibindi.

 

Mu Ngando Za Tig, Abagororwa Bahabwa Ubumenyi Buzabafasha Mu Gihe Basubiye Mu Buzima Busanzwe. Bahabwa Kandi Amasomo Mboneragihugu N’ajyanye No Gusoma No Kubara. Aya Masomo Arimo Amateka Y’u Rwanda, Gahunda Za Guverinoma, Ubumwe N’ubwiyunge, Kurwanya Ingengabitekerezo Ya Jenoside, Kwirinda Amacakubiri N’ibindi.

 

Babona Kandi Amahirwe Yo Kugira Imikino Ibahuza N’abaturage B’uduce Bari Gukoreramo.

 

Umubare Munini W’abagororwa Bakoraga Imirimo Nsimburagifungo Ifitiye Igihugu Akamaro Basoje Igihano Cyabo Basubira Mu Buzima Busanzwe. Kuri Ubu Batandukanye N’uko Bari Bameze Mbere Ya 1994.

Ingando Za Tig

Ingando Ya Huye

Ingando Ya Muhazi

Ingando Ya Muyumbo

Imirimo yo kubaka imihanda ya TIGS