URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana yasabye abaturage ba Nyanza kugira umuco wo gukunda ibiti ndetse bakabikundisha n’abato

Uyumunsi taliki ya 13 Mutarama 2024, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, arikumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wungirije muri Polisi ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Chantal Ujeneza, bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Nyanza n’abaturage baho, bateye ibiti 6543 bitandukanye kuri hekiteri 54 mu murenge wa Ntyazo murwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

Share this Post

Ibiti bitandukanye byatewe harimo ibivangwa n’imyaka, ibyera imbuto ziribwa n’ibindi bishobora gusarurwa bigakoreshwa ibindi bikorwa byabyarira banyirabyo inyungu, aho mubitabiriye gutera ibyo biti harimo inzego z’umutekano zose, abasirikare, abapolisi n’abakozi b’Urwego b’umwuga, murwego rwokurengera ibidukikije, nkuko Leta y’u Rwanda yabyiyemeje kuko ibiti ari ingenzi kubuzima bwa muntu.

Mu ijambo minisitiri Gasana yabwiye abaturage b’akarere ka Nyanza, yababwiye ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buriwese, abasaba no kubikundisha abato.

Yagize ati” Ndagirango abaturage b’akarere ka Nyanza mbasabe buriwese agire umuco wo gukunda ibiti, kuko aribwo buryo bwatuma turushaho kurengera ibidukikije, ibi ntitwabigeraho tutabikundishije abana bacu ariyo mpamvu mbasaba kubikundisha abato kugirango n’umwana azakure yumva ko ibiti ari ingirakamaro kubuzima bwe, ibiti byatewe harimo ibyera imbuto ziribwa, ibisarurwa bikagirira akamaro ba nyirabyo, rero nkaba nsaba buriwese guha agaciro igiti aho azajya akibona hose. Mbifurije kuzagira umwaka mwiza wa 2024.”

Nyuma y’umuganda abaturage bahawe umwanya maze babaza minisitiri ibibazo birebana n’umutekano nawe abizeza ko bigiye gukemuka kubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza.

Minisitiri w’umutekano mugihugu Gasana Alfred na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi batera Igiti.

No selected post
Contact Form