
Serivisi y’ubunyamwuga igira uruhare mu mutekano w’igihugu no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza binyuze mu buryo buboneye bwo gusubiza abagororwa mu buzima busanzwe biganisha ku kubafasha kongera kwisanga muri sosiyete.
Intego ya RCS ni ukwakira mu igororero umuntu wakatiwe n’inkiko hagamijwe gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyerekeye ifungwa ry’agateganyo cyangwa igihano cy’igifungo no gukurikirana irangizwa ry’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, guha umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kigomba kurangirizwa mu igororero serivisi z’igorora hubahirizwa uburenganzira bwa muntu no kumutegura gusubira mu muryango
RCS ifite inshingano zikurikira:
1° gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba by’igihugu n’ibyo ku rwego mpuzamahanga byerekeye serivisi z’igorora;
2° kwakira abantu bakatiwe n’inkiko hashyirwa mu bikorwa ibyemezo by’inkiko byerekeye gufungwa by’agateganyo cyangwa igihano cy’igifungo;
3° gukurikirana irangizwa ry’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange;
4° gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye no gusubiza mu muryango umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kigomba kurangirizwa mu igororero ;
5° kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira n’umutekano by’umuntu ufungiwe mu igororero hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko kugeza arekuwe.
6° gukora isesengura kuri gahunda umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kigomba kurangirizwa mu igororero akeneye hashingiwe ku gihe igihano kizamara, uko umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kigomba kurangirizwa mu igororero yitwara n’imiterere y’icyaha;
7° gushyiraho ingamba zituma igororero rikora neza;
8° kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi b’Urwego;
9° kongera umutungo wa RCS;
10° gushyikirana no gukorana n’izindi nzego zo mu rwego rw’akarere no mu rwego mpuzamahanga bihuje intego;
11° gukora indi nshingano yahabwa n’itegeko.