URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu yaganirije abagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana ku burenganzira bwabo

Itsinda riturutse muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, uyumunsi kuwa 20 Ukwakira 2023, ryasuye Igororero rya Rwamagana baganiriza Abantu bafunzwe n’Abagororwa, ku burenganzira bwa muntu ariko bibanda cyane ku burenganzira bw’umuntu ufunzwe.

Share this Post

Ingabire Marie Silivie umwe muba Komiseri muri iyo komisiyo yabaganirije ku burenganzira bwa muntu, abanza kubibutsa uburenganzira bwabo nk’abandi Banyarwanda bose, aho yababwiye ko bafite uburenganzira bwo kurya, kwambara, kuvuzwa, gusurwa, uburenganzira kumyemerere ndetse nubwo kubona ubutabera ariko abibutsa ko nabo baba bagomba kubaha amategeko abagenga cyane bakirinda ibitemewe byakwinjizwa mu Igororero kuko harimo ibyabangiriza ubuzima, akomeza ababwira ko hagize uwo babangamira uburenganzira bwe yemerewe gutanga ikirego uwamubangamiye agakurikiranwa kandi ko nabo ubwabo bagomba kubahana.

Abagororwa n’abantu bafunze naba bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga, bavuga ko bishimiye ikiganiro bahawe, ariko basaba hari ubuvugizi bakorerwa kubibazo bimwe na bimwe, birimo nko kubavuganira mu nkiko cyane ku gifungo cy’agateganyo usanga bamara igihe kirekire ku minsi 30 bataraburana, banasaba ko mubuvugizi bazakorerwa habamo ko harebwa kubihano bihabwa abakoze ibyaha byoroheje bagashakirwa ubundi buryo bajya bahanwamo atari ugufungwa.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iba ifite inshingano zo kumenyesha abanyarwanda bose uburenganzira bwabo ndetse aho bibaye ngombwa ikanabakorera ubuvugizi ku kibazo kiba cyagaragaye inzego bireba zikabikemura.

 

No selected post
Contact Form