URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abatuye mu mudugudu w’ubudaheranwa mu murenge wa Rweru bishimiye abashyitsi baturutse mu Gihugu cya Botswana babasuye

Abatuye mu mudugudu w’ubudaheranwa mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, bishimiye abashyitsi baturutse mugihugu cya Botswana murwego rw’Amagereza baje kubasura mu mudugudu w’ubumwe n’ubudaheranwa.

Share this Post

Umwe mubakoze Jenoside utuye mumudugudu w’ubudaheranwa Matabaro cyprien  yavuze ko ashimira Perezida wa Repubulika ko ari impano Imana yahaye u Rwanda.

Yagize ati” Ndashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye imbabazi kuko tutiyumvishaga aho kubabarirwa byaturuka, ndashimirakandi ubuyobozi bwa RCS bwita kubari mumagororero kuko hari benshi bari bariciwe ababo ari abakozi ku magororero ariko ntabwo bigeze bihorera, kandi nkabashimira uko bategura abagiye  gusubira mumuryango nyarwanda, mubyukuri imiyoborere mibi ya perezida Habyarimana wari uyoboye Igihugu icyo gihe yari mibi cyane kuko yigishaga amacakubiri, ari naho itandukaniye na Leta iriho ubu yimakaze ubumwe bw’abanyarwanda nta vangura iryariryo ryose, urebye uko tubanye muri uyu mudugudu tubanye neza turasurana, turasngira muri rusange tubanye neza ariko ibi byose tubikesha umuryango Prison Fellowship kuko ariyo yagize uruhare runini mugutanga inyigisho zatumye tubana amahoro.”

Yasoje ashimira imbere y’abantu bari aho umubyeyi yiciye umuryango  amusaba gukomeza mutima w’imbabazi agira avugako nyuma yo kugirirwa imbabazi yigishije abana be kwirinda ikintu cyose cyatuma habaho amacakubiri yatuma Jenoside yongera kubaho ukundi.

Uwamungu Louise wiciwe umuryango we muri Jenoside na Matabaro we akaza kurokoka yavuze kumateka mabi ashaririye baciyemo ariko ko babirerenze ubu bakaba babanye neza.

Yagize ati” Twaciye mumateka ashaririye ariko twaje kuyarenga ubu tubanye neza muri uyu mudugudu w’ubudaheranwa, ndibuka uburyo ababyeyi banjye bishwemo muburyo bw’agashinyaguro ubuyobozi bwariho burebera ntibwagira icyo bukora gusa kubw’amahirwe habonetse umucunguzi ariwe Paul Kagame n’izindi ntwari bafatanyije guhagarika Jenoside batugarurira icyizere cy’ubuzima nubwo bitari byoroshye ariko byarashobotse tubanye neza mumahoro turasangira, turagenderana ndetse tukanashyingirana, mubyukuri tubanye neza mumahoro.”

SACP Thato Andy Seth, umwe mu bashyitsi baturutse muri Botswana yavuze ko mubyo abantu bibaza ari uburyo umuntu wakorewe Jenoside yabana nuwo yayikoreye bigakund.

Yagize ati” Mubyukuri umuntu wese yakwibaza ukuntu umuntu wiciwe umuryango muri Jenoside yabana n’uwamwiciye umuryango, bigakunda ariko binyuze mubuhamya bwatanzwe twabonye ko bishoboka kuko hari aho byakunze, iyi ni inkuru nzabwira abandi kandi nsaba ko Jenoside itazongera kuba ukundi, natwe tugiye gutangira kwigisha abari mumagororero kwiga kubabarira kuko hari aho byakozwe bigakunda.”

S/Supt Uthant Katse nawe waturutse muri Botswana yavuze abantu bageze kuntego zabo zo gufasha abaturage kubabarira ari abantu babiri ku isi yamenye aribo Mandela na Kagame.

Yagize ati” Mubyukuri navuga ko abantu namenye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa  bagafasha abaturage kubabarirana ari aba perezida babiri ku isi aribo Kagame na Mandela ndasaba buriwese gusengera perezida mugasengera nuyu mudugudu w’ubudaheranwa kugirango ubumwe bukomeze busangambe, ndababwira ko nakunze u Rwanda kandi ndifuza kuzabona abakazana muri uyu mudugudu.”

S/Supt Robert Segoea nawe nk’umushyitsi yavuze ko azatanga ubuhamya bw’ibyo yiboneye nibyo yivumviye n’amatwi ye kandi ndabashimira abatuye umudugudu uburyo babanye.

Yagize ati” Mubyukuri amateka igihugu cyanyuzemo kwiyumvisha ko abantu bayaciyemo adahuye harimo bamwe bahemukiye abandi bakaba babanye mumahoro ntawapfa kubyumva, gusa iki ni ikimenyetso ko ahari ubushake

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette, yashimye abashyitsi bahisemo kuza gusura umudugudu w’ubudaheranwa.

Yagize ati” Ndashimira abashyitsi bahisemo kuza gusura uyu mudugudu w’ubumwe n’ubudaheranwa, aho baribwiyumvire ubuhamya b’abatuye uyu mudugudu uko babanye mu gihe iyo hari abumva ko ari ibintu bidashoboka bitewe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko guhuza imiryango yiciwe n’imiryango yagize uruhare mukubica ntabwo ari urugamba rukomeye, ariko hano byarakunze muraza kwiyumvira ubuhamya, rero turabashimira kuba mwarahisemo kuza gusura uyu mudugudu kuko hari benshi baje kuwigiraho.”

Ngaruyinka celestin Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Prison Followship yashimiye ingabo zari iza RPA, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakimakazwa bashyira ingufu muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati” Mbere na mbere ndashimira ingabo z’u Rwanda zari iza RPA, zahagaritse Jenoside, zikimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yashibutsemo iterambere rigaragara buriwese, gusa nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside hari urundi rugamba narwo rutoroshye rwo kurwana n’ibikomere abayirokotse basigiwe nayo,  niho umuryango Prison Fellowship wafatiye iyambere ugatangira inyigisho z’ihumure  zifasha abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse nokwigisha abayikoze ibyiza byo kubohokera abo bayikoreye bagasaba imbabazi, muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bigishwa gusaba imbabazi nabahemukiwe bakigishwa ibyiza byo kubohoka ukababarira, turashimira ubuyobozi bwa RCS bwemeye kudufasha tukajya dukorana baktureka tukinjira mumagororero kwigisha abakoze ibyaha urugendo rwo kubohoka no kwigirira icyizere no kwihana bagasaba imbabazi abo bahemukiye abantu bakigishwa amateka bagasobanukirwa ugasanga aribo babaye abambere mugutanga ubuhamya kandi byatangiye gutanga umusaruro kuko hari ababigiriyemo bahabwa imbabazi za nyakubahwa perezida wa Repubulika bari baranditse basaba imbabazi, twatangiye kubaka uyu mudugudu mu mwaka 2005 kugeza 2008 kandi abawutuyemo babanye neza barasurana ndetse bakanashingirana kandi turi abahamya babyo kandi ubona ko byatumye hari benshi baza kuwigiramo bitewe nuko bumvise amateka yawo.”

Nyuma yo gusura umudugudu abashyitsi n’abakozi b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bagize ubusangiro murwego rwo kubasezeraho neza bataramirwa n’inganzo ngari karahava.

Komiseri w’amagereza muri Botswana arikumwe na komiseri mukuru wa RCS, basuye ibikorwa bitandukanye bifasha abatuye umudugudu w’ubudaheranwa kwiteza imbere.
Bashimishijwe nuko abatuye muri uyu mudugudu babanye barajwe ishinga n’iterambere.
Mumusangiro wa wo kubasezeraho ubwo komiseri mukuru wa RCS yahaga mugenzi we impano amaushimira ko yahisemo gusura u Rwanda.
Komiseri w’amagereza mu Rwanda nawe yaheye impano mugenzi we.
No selected post
Contact Form