URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Amagororero agororerwamo abagore yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore

Nkuko bimeze kumenyerwa ko taliki 08 Werurwe burimwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, no mumagororero yo mu Rwanda agororerwamo abagore nabo bizihije uwo munsi.

Share this Post

Abagore bagororerwa mu magororero atandukanye mu gihugu, bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bishimira uburyo abagore bitabwaho muri gahunda zose uburenganzira bwabo bukubahirizwa, aho abayobozi batandukanye muturere turimo amagororero arimo abo bagore baje kwifatanya n’abo bagore mukwizihiza umunsi mpuzamahanga murwego rwo kubereka ko nabo ari abaturage igihugu giha agaciro nkuko giha agaciro abandi baturage bose.

Amagororero arimo abagore mu gihugu ni 5 ariyo Igororero rya Ngoma nirya Nyamagabe agororerwamo abagore gusa, hakaza Nyarugenge na Musanze harimo ibice bibiri icy’abagabo n’icy’abagore hakiyongeraho Igororero ry’abana rya Nyagatare rigororerwamo abana naho hari ib’ibitsina byombi.

Abagore bari mumagorero nabo bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Abayobozi bo muturere dutandukanye turimo amagororero arimo abagore bifatanyije nabo mukwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
No selected post
Contact Form