URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagore bagororerwa mu Igororero rya Ngoma barishimira inyigisho za Mvurankuvure bahawe zabahinduriye imyumvire

Bamwe mafatanyabikorwa ba RCS mu bikorwa bitandukanye, aribo Fondation DiDe, Interpeace, Haguruka na Prison Fellowship, uyumunsi tariki ya 6/03/2024, ku Igororero ry'abagore rya Ngoma, habaye umuhango wo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya 2 cy'inyigisho za Mvurankuvure zihabwaga Abagororwa bo mu Igororero rya Ngoma.

Share this Post

Inyigisho za Mvurankuvure ntabwo zagenewe abari mumagororero gusa, ahubwo zihabwa n’abandi baturarwanda bari mubyiciro bitandukanye, aho zibanda ku guhuza abakorewe ibyaha nabo babikoreye bakigishwa uburyo kubabarira ari ingenzi kuko bibohora, uhawe izo nyigisho uko agenda asobanukirwa akazagera aho yumva abohotse kubera gucengerwa nazo agahuzwa n’uwo bafitanye ikibazo nawe wahawe izo nyigisho  bagasabana bagahana imbabazi kuko ziba zigamije kunga ubumwe, murwego rwo kubohoka bomorana ibikomere by’imitima hagamijwe ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Mukazuzi Godelive Ugororerwa ugororerwa mu Igororero ry’abagore rya Ngoma, mubuhamya bwe yavuze ko yari yarananiwe kwakira icyaha yakoze cyo kwica umugabo we ariko ko nyuma y’inyigisho yahawe yabohotse.

Yagize ati” nkimara kwica umugabo wanjye nakundaga mukubise inkoni mu mutwe, nagowe no kwakira ibyo nakoze nkumva najye nakwiyahura, ariko nyuma yo guhabwa inyigisho z’isanamitima na Mvurankuvure nahise niyakira, ubu singitekereza kwiyahura, muri rusange izi nyigisho zaramfashije mu rugendo rwo kugororwa naragororotse, kuko ubu ndikwiga imyuga kugira ngo ninsoza igihano nziteze imbere nteze imbere n’umuryango wanjye.”

SP Roseline Magera, Umuyobozi w’igororero ry’abagore rya Ngoma, yavuze ko izi nyigisho za Mvurankuvure zifasha abari kugororwa kubohoka bigatuma basohoka mu mwijima baba barimo.

Yagize ati” mubyukuri izi nyigisho ni ingenzi ku bagororwa n’abantu bafunzwe, hari ababa bafite ibikomere bitandukanye ariko iyo bagenda bazihabwa bagenda basohoka mu mwijima barimo bakabohoka bakavuga ibyababayeho bakomorana ibikomere ugasanga urugendo rwo kugororoka ruborohera, mubyukuri navuga ko izi nyigisho ari ingirakamaro ku muntu wese wazihawe, kuko zibafasha komorana ibikomere imitima ikabohoka bagakora ibihano byabo neza.”

Musabyimana Sofie wari uhagarariye Fondation DiDe yavuze ko bishimiye  isozwa ry’iki cyiciro cya kabiri  kubera umusaruro w’inyigisho za Mvurankuvure bitewe n’umusaruro zatanze.

Yagize ati” twishimiye umusaruro wavuye muri izi nyigisho za Mvurankuvure zatanzwe ku bagore bagororerwa mu Igororero rya Ngoma, mubyukuri ntawe utashimishwa nuko ibyo watanze biba byatanze umusaruro, bamwe mubazihawe mwabonye ko bitangira ubuhamya kumumaro zabagiriye tuzakomeza gutanga umusanzu wacu kumuryango Nyarwanda duharanira ubumwe n’ubwiyunge byabo.”

Kayitare Frank, umuyobozi w’uryango uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari (Interpeace) yavuze ko iki ari igikorwa cyo kwishimirwa asaba abahawe inyigisho kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati” Ndagira ngo mbambwire ko buriwese yakabaye yishimira iki gikorwa, mubyukuri ntagitanga amahoro nko kumva ubohotse ku mutima, inyigisho mwahawe murasabwa kuzibyaza umusaruro mukanigisha n’abandi mukabereka akamaro ko kubohoka, ikindi kandi mukarushaho kwitabira imyuga itandukanye kuko izabagirira akamaro nyuma yo gusoza ibihano muteza imbere imiryango yanyu n’Igihugu muri rusange.”

SP Janet BUGINGO Umuyobozi w’ishami rya RCS rishinzwe kugorora n’imibereho myiza y’abagororwa n’abantu bafunzwe wari uhagarariye Komiseri Mukuru muri uyu muhango, yashimiye abafatanyabikorwa mikoranire myiza bagirana.

Yagize ati” Mu izina rya Komiseri mukuru wa RCS, ndashimira abafatanyabikorwa batandukanye ba RCS, ku mikoranire myiza ya burimunsi mudahwema kutugaragariza kuko dufatanya muri byinshi, iyi ni intambwe nziza, twishimira kuko ubu ari uburyo bwiza bwokugorora uwakoze icyaha kandi abohotse, ndashimira Kandi abakurikiranye inyigisho za Mvurankuvure, kuko zabafashije kubohoka, ndabasaba kuba umusemburo mwiza wo gusana no kuvura imitima y’abandi mubana umunsi kumunsi kuko ari nabwo nabo bazabasha kubohoka biturutse ku mpinduka bababonyeho.”

Abagororwa b’igororero rya Ngoma batangiranye inyigisho za Mvurankuvure bari 45, muri abo batangiye hari 05 basoje ibihano byabo inyigisho zitararangira, ni inyigisho zitangwa ku magororero ane ariyo Nyamagabe, Musanze, Ngoma na Nyagatare, iki gikorwa kikaba giterwa inkunga n’igihugu cya Suede.

Mukazuzi Godelive, Umugororwa ku ugororero rya Ngoma yavuze ko inyigisho za Mvurankuvure zamubohoye.
Mu muhango wo gusoza amahugurwa yatangirwagamo inyigisho za Mvurankuvure abahawe inyigisho babwiwe ko bagomba no kuzisangiza abandi.
Abafashe ijambo bose bagarutse ku nyigisho zomora imitima ko ari ingirakamaro ku muntu ufunze.
Abakurikiranye inyigisho za Mvurankuvure bavuga ko ari umusemburo mwiza wo kubohoka ibikomere.
No selected post
Contact Form