URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku Igororero ry’Abagore rya Ngoma hasojwe amahugurwa yahabwaga abita ku bana bato babana n’ababyeyi babo

Amahugurwa yari amaze iminsi ibiri ku Igororero ry’abagore rya Ngoma, yahabwaga abagore bita ku bana babana na ba n’ababyeyi yatangwaga n’umuryango utegamiye kuri Leta DIDE, yatangiye kuwa 17 Mata 2024 yasojwe uyu munsi.

Share this Post

Aya mahugurwa agamije gufasha abita ku bana babana na ba nyina mu Igororero, aho babitaho umunsi ku munsi babatoza zimwe mu ndangagaciro zituma umwana akura ameze nk’undi mwana wese utari mu Igororero, mubyo batozwa harimo ikinyabupfura, kwigishwa gusoma no kwandika byibanze, udukino tubakangura mu bwonko no kugerageza kubafasha mu gukuza intekerezo kugirango bazasubire mu miryango bari kurwego rumwe n’abandi.

Itegeko riteganya ko umwana utarageza imyaka itatu aba afite uburenganzira bwo kudatandukana n’umubyeyi akaba ariyo mpamvu usanga mu Igororero hari abana baba bari kumwe n’ababyeyi babo, kuko hari abaza babafite batarageza imyaka itatu, hakaba n’abaza batwite bakabyarira mu Igororero bakagumana n’ababyeyi babo mpaka bagejeje imyaka itegeko riteganya ko ashobora kuba yatandukana n’umubyeyi agasubira mu muryango.

Kugeza ubu mu Rwanda harimo amagororero 13, aho abiri ariyo Nyamagabe na Ngoma ariyo agororerwamo abagore gusa, hakaba andi abiri arimo abagabo n’abagore ariyo Nyarugenge na Musanze, hakiyongeraho n’iry’abana rya Nyagatare andi asigaye akaba abamo abagabo gusa.

No selected post
Contact Form