URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Islael Mbonyi yakoreye igitaramo mu Igororero rya Nyarugenge abagera kuri 300 barakizwa

Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Islael Mbonyi, kuri iki cyumweru yataramiye abari mu Igororero rya Nyarugenge mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe na benshi abagera kuri 300 bakira agakiza.

Share this Post

Ni igitaramo cyateguwe n’itorero Calvary wide Fellowship ministries, mu rwego rwo gusangiza ubutumwa bwiza bw’ihumure kubari mu Igororero, aho banejejwe nuko batekerejweho ndetse bakanagira amahirwe yo gutaramirwa n’umuhanzi w’icyamamare ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ugira indirimbo zihembura imitima ya benshi.

Abitabiriye icyo gitaramo banejejwe n’ubutumwa bwiza bw’Imana bagejejweho n’umukozi w’Imana Apotre Sebagabo Christophe, aho yababwiye ko kwizera kurema gutuza Imana ikikorera akazi kayo.

Yagize ati “ Kuba muri hano ni umugambi w’Imana si uko arimwe banyabyaha, ni igihe kiba cyageze kuba ntakindi musabwa ni ukwereka satani ko ntamwanya afite mubuzima bwanyu, kuba uri hano hari impamvu kandi hari amasomo ugomba kwigira hano, amasomo muri kwigira hano ni Amasomo y’Imana kandi agira igihe akarangira, ntabwo wazana iby’amashuri menshi cyangwa kuba warakoze amakosi menshi ahubwo nukugira ngo wongere kwegerana n’Imana, ndabasaba kudacika intege kuko inkunga yambere watera Satani ni ukumwereka ko wacitse intege, nimukomere satani ntimumuhe umwanya mubuzima bwanyu nawe azabahunga, muhange amaso Imana ibindi byose izabikora.”

Islael mbonyi yavuze ko nawe yahoraga agambirira kuza gutaramira abari mu Igororero ariko akibaza inzira yabinyuzamo akayibura, bakimusaba ko yaza kuhataramira yabyakiriye vuba cyane.

Yagize ati” Mubyukuri kuza gutaramira hano nahoraga mbyifuza ariko nkibaza inzira byacamo nkayibura, nshimiye mubyara wanjye wabayemo hano watwegereye akatubwira ko bishoboka n’inzira byacamo umunsi ukaba ugeze tukaba dutaramanye, ni iby’igiciro gikomeye kandi ndabizeza ko tuzagaruka, bakibinsaba ko twaza gutaramira hano nabyakiriye vuba cyane kuko nahoraga mbigambirira ariko igihe cyari iki kandi Imana yabikoze, ndishimye cyane kubwo umunezero udasanzwe mwanyeretse. Murakoze cyane.”

Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge SP Patrick Muragizi, yashimiye abaje kwifatanya nabo mu gitaramo kandi Ashima inkunga ya burimunsi mukazi katoroshye ko kugorora.

Yagize ati” Turabashimira kubufatanye mudahwema kutugaragariza umunsi kumunsi mu murimo dukora wo kugorora, ni umurimo utoroshye kandi umusanzu wanyu w’ubutumwa bwiza bw’Imana bufite akamaro kanini mu kugorora kuko mwanabyiboneye aho abantu bagera kuri 300 bemeye kwakira agakiza, ndabasaba gukomerezaho Imana izabibahembera.”

Imvano y’iki gitaramo mu Igororero rya Nyarugenge, ni Pasiteri Serugo Espoir, wigeze kuribamo mugihe kingana n’imyaka itatu akahakorera umurimo w’Imana atashye asaba abo basengana ko bazaza gusangiza abari mu Igororero rya Nyarugenge ubutumwa bwiza bw’Imana nabo bamwumva vuba basaba ubuyobozi bwa RCS ko baza kuhataramira burabibemerera niko kuza.

Wari umwanya wo gusenga no kwiragiza Imana kubari mu Igororero rya Nyarugenge.
Umuhanzi Islael Mbonye n’abari mugitaramo bakurikiranye ijambo ry’Imana ryatanzwe na Apotre Sebagabo Christophe.
Abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge umunezero wari wose kubera kwibonera amaso kumaso umuhanzi w’indirimbo z’Imana ukunzwe mu Rwanda.
Mbonyi yanejejwe n’urugwiro yakiranwe nabo yasanze mu Igororero rya Nyarugenge anezezwa nuko
naho umurimo w’Imana naho uhakorerwa.
Mbonyi yataramiye abari mu Igororero ibyishimo birabasaga, kuko yagerageje gukora ku ndirimbo zose.
Ibitabiriye Igitaramo cya Mbonyi banyuzwe n’inyigisho zihembura imitima zahatangiwe.
Mbonyi yanejejwe no kuba yaremerewe gukorera igitaramo mu Igororero rya Nyarugenge.
No selected post
Contact Form