URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana yayoboye Inama Mpuzabikorwa ya RCS

Kucyicaro gikuru cy’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, uyumunsi kuwa 18 Ukwakira 2023, habereye Inama Mpuzabikorwa (Coordination Council Meeting) iyoborwa na Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana.

Share this Post

Ni Inama ngarukakwezi iba igamije gusuzumira hamwe, uko umutekano uba wifashe mu magororero, Uko gahunda zo kugorora abari mu magororero zihagaze, kureba imyitwarire y’abakozi, kureba ahari imbogamizi n’ingamba zo kurushaho kurangiza inshingano kinyamwuga, aho abitabira inama bahabwa umwanya usesuye bakagaragaza imiterere y’aho bakorera burimunsi ndetse bakanatanga ibitekerezo bigamije kubaka urwego no kurushaho gukora neza bijyana n’iterambere muri rusange.

Iyi nama yitabirwa na Komiseri Mukuru w’u rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, Komiseri Mukuru wungirije, Abayobozi ba Diviziyo, Umuyobozi w’Ishuri ritangirwamo amahugurwa rya RCS,abayobozi b’amagororero bose, n’ abayobozi b’amashami bakorera kucyicaro.

No selected post
Contact Form