
Abana babana n’ababyeyi mu Igororero rya Ngoma bahawe impano na NCDA
Kuri uyu wa Gatatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero ry’abagore rya Ngoma basuwe n’ Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) Madame Ingabire Assoumpta maze abaha impano zitandukanye.