URWEGO RW'URWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru Agezweho

RCS kubufatanye na Minisiteri y’Ubutabera batangiye amahugurwa y’Ikoranabuhanga rya IECMS azamara ibyumweru bibiri

Mu ishuri ryigisha amategeko no kuyateza imbere, ILPD, riherereye mu karere ka Nyanza, kuri uyu wambere taliki 20 Werurwe 2023, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora kubufatanye na Minisiteri y’Ubutabera batangije amahugurwa y’abakoresha ikoranabuhanga(IT Officer), abashinzwe kwinjiza muri sisiteme ( Registrar Officers) abinjiye n’abafite aho bahuriye na IECMS baturutse ku magororero yose mu Gihugu, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza imikorere y’ikoranabuhanga rya IECMS.

Ku Igororero rya Gicumbi  habereye igiterane cya ADEPR bamwe mu bantu bufunzwe barabatizwa

ADEPR- Gicumbi kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2023, yakoreye igiterane ku Igororero rya Gicumbi inabatiza bamwe mu bayoboke bayo bahagororerwa, Nkuko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rufite inshingano zo kugorora abakoze ibyaha, mu kugorora harimo ibintu byinshi aho Abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwo gusengera mu idini wihitiyemo, ni muri urwo rwego ADEPR Paruwasi ya Gicumbi, yasabye gukorerara igiterane mu Igororero rya Gicumbi bagamije no kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda arikumwe na Komiseri mukuru w’Amagereza muri icyo Gihugu basuye Igororero rya Nyarugenge

Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Kane Taliki ya 09 Werurwe 2023, ryasuwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Prof. Charity Manyeruke, arikumwe na CG Moses Cyril Ngawaite Chihobvu, n’itsinda ry’Abantu batatu bazanye baje gusura Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, baherekejwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda mu rwego rwo kureba uko Amagororero akora n’uburyo yubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru w’Amagereza no Kugorora muri Zimbabwe  n’abamuherekeje basuye Igororero rya Nyanza n’Ingoro y’amateka y’Abami mu Rukari

Mu rwego rwo kwigiranaho no guhanahana ubumenyi, uruzinduko rwa CG Moses Cyril Ngawaite Chihobvu, Komiseri Mukuru w’Amagereza no Kugorora mu Gihugu cya Zimbabwe n’itsinda bazanye mu Rwanda baherekejwe na Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS DCGP Rose Muhisoni, arikumwe n’abandi bakozi ba RCS basuye Igororero rya Nyanza n’Ingoro y’amateka y’Abami I Nyanza mu Rukari.

komiseri Mukuru w’Amagereza no kugorora muri Zimbabwe we n’itsinda rimuherekeje basuye Minisiteri y’umutekano mu Gihugu n’inzundagamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside

Nyuma yuko ku munsi w’ejo taliki ya 06 werurwe 2023, itsinda ry’abantu bane baturutse mu Gihugu cya Zimbabwe basuye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ku cyicyaro Gikuru, bakaganira n’Abuyobozi b’uru rwego, uyumunsi basuye Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, bakirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri Sesonga Benjamin basobanurirwa inshingano z’iyi Minisiteri, ifite ibigo bibiri ireberera aribyo RCS na Polisi, basobanurirwa imikorere n’inshingano za buri kigo bakomereza urunduko rwabo ku nzundangamurage y’Amateka yo guhagarika Jenoside.