URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwa bahamya ko inyigisho za mvurankuvure zabafashije kubohoka imitima

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 mu magororero ya Ngoma,Musanze,Nyagatare na Nyamagabe, RCS kubufatanye na DiDe,Haguruka na prison Fellowship Rwanda mu mushinga iterwa inkunga na INTERPEACE hakoze isuzumabikorwa ku bayoborabiganiro n’ibiganiro bya MVURANKUVURE bihabwa abafunze mu rwego kubafasha kwiyubaka no kubohoka mu mitima.

Share this Post

Muri iki gikorwa, abakozi b’imiryango ya DiDe,HAGURUKA na Prison fellowship Rwanda bitabiriye iki gikorwa cyo gusuzuma urwego n’umusaruro w’ibiganiro bya mvurankuvure muri ayo magororero, aho abagororwa b’abayoborabiganiro banabihuguriwe bagaragaje ko inyigisho za Mvurankuvure zikomeje kubohora imitima yabo.

Nyiransabimana Josiane ugororerwa mu igororero ry’abagore rya Ngoma akaba n’umuyoborabiganiro wabihuguriwe, avuga ko ibiganiro bya mvurankuvure byafashije cyane mu gukora ku Mutima y’abantu bafunzwe kibageza ku kwihana no gusaba imbabazi ikintu giteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Kayisire Benigne Umufashamyumvire n’umwarimu wahuguye aba bagororwa yavuze ko “Amasomo yatanzwe mu rwego rwo gufasha abagororwa kongera kwiyubaka kugira ngo na nyuma yo gusoza ibihano byabo bazabe barahindutse kdi bashobora kubana neza n’abandi no kwiyubaka muri rusange

Yagize ati” Amasomo twatanze ni afasha mu gukira ibikomere by’umutima, kugira ubushobozi bushingiye ku bumenyi bigafasha kandi abagororwa kwiyubaka kugira ngo na nyuma yo gusubira mu miryango yabo bazabane neza n’abandi, kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu Muri Rusange”

Umuyobozi w’Igororero rya Ngoma SP Roselyne Uwamahoro Magera,avuga ko izi nyigisho zifasha mu rwego rwo kugorora no guhashya Isubiracyaha.

Yagize ati” Izi nyigisho za Mvurankuvure zifasha abagororwa n’abantu bafunzwe kugororoka kuko zituma barushaho kongera gutecyereza ku byaha bakoze,hanyuma bigatuma bicuza bakanafata umwanzuro wo kutazongera kwishora mu byabatera isubiracyaha.”

Iki gikorwa kizamara imyaka ibiri aho hamaze guhugurwa abasaga 360 mu magororero ya Musanze,Ngoma,Nyagatare na Nyamagabe.

 

No selected post
Contact Form