URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ambasaderi James Musoni, arikumwe n’abakozi ba RCS bifatanyije n’abanya Zimbabwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe arikumwe n’Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bagiye mu masomo yo gusangira ubumenyi muri gahunda yo Kugorora, kuri uyu munsi taliki ya 11 Mata 2024, bifatanyije n’abenegihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Share this Post

Muri uwo muhango wo kwibuka kandi bifatanyije na bagenzi babo barikumwe mumasomo, bakora mu rwego rw’amagereza muri icyo gihugu (ZPCS), murwego rwo kubereka ko bifanyije nabo muri ibi bihe byo kwibuka abatutsi bishwe bazira uko baremwe, nkuko ibihugu byinshi birimo abanyarwanda bifatanya n’inshuti zabo bakibuka, uwo muhango ukaba uba buri mwaka.

uwo muhango wo kwibuka watangiye saa cyenda n’iminota 45 usozwa saa kumi n’imwe n’igice, aho umuyobozi mu bya Politiki muri iki gihugu akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru P.T. CHIGIJI, aho mu ijambo rye yasabye abantu bose kubaha ikiremwamuntu aho kiva kikagera, bakirinda ikintu cyose cyatuma amaraso ameneka, asaba ko hatakongera kuba Jenoside ukundi.

Hasojwe n’ijambo rya Ambasaderi w’U Rwanda muri Zimbabwe James Musoni ashimira ashimira abaje kubafata mumugongo mumuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza umubano bafitanye kuko ari ikintu kigenzi cyane anabashimira urukundo badahwema kubagaragariza umunsi kumunsi.

Nyuma yo gusoza umuhango wo kwibuka, abakozi ba RCS, bahuye na Ambasaderi James Musoni n’ubuyobozi bw’amagereza, abizeza ko agiye kuzategura uruzinduko bakazajyana gusura umuyobozi mukuru w’amagereza muri icyo gihugu.

Ambasaderi Musoni ari kumwe n’umushyitsi mukuru P.T. CHIGIJI, ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere.
No selected post
Contact Form