URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi batatu b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe

Taliki ya 29 Mutarama 2024, Abakozi 18 b’umuryango w’abibumbye bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, mu gace ka Malakal Upper Nile, bambitswe imidari y’ishimwe kub’umusanzu wabo muri ubwo butumwa cyane mukubahiriza amategeko, aho muri abo bambitswe imidari harimo abakozi 3 b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS.

Share this Post

Ni umuhango wayobowe na Abdul Arshad, umukozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe amashami atandukanye muri ubwo butumwa ariyo umutekano, Kugorora ndetse n’amategeko muri Sudani y’Epfo,  witabirwa n’ukuriye ubutumwa b’umuryango w’abibumbye muri Malakal, Mr.Paul Adejoh Ebikwo, unitabirwa kandi n’ingabo zitandukanye ziri mubutumwa bw’amahoro muri icyo Gihugu, harimo n’ingabo z’u Rwanda ziri mubutumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, zagiyeyo murwego rwo gutanga umusanzu wabo mukugarura amahoro nyuma y’intambara yari imaze igihe yarahashegeshe icyo gihugu.

Umuyobozi ukuriye ubutumwa b’umuryango w’abibumbye muri Malakal, Mr.Paul Adejoh Ebikwo, yabwiye abahawe imidari ko itapfuye kuza gusa ahubwo ko byaturutse kukazi bakoze.

Yagize ati” Ndashimira mwe mwese mwahawe imidari kuri uyumunsi, kuba mwambaye iyo midari ntabwo byapfuye kuza gusa, ahubwo byaturutse kukazi mwakoze karimo ubwitange bwinshi cyane muri gahunda yo kwigisha amategeko, impinduka mu kugorora, kwigisha ibijyanye N’amategeko arengera umugororwa Mandela rules, no gufasha abagororwa kuba ahantu heza n’imibereho myiza, ndakomeza mbashimira umusanzu mwatanze muby’amategeko, muzakomereze aho.”

Kugeza ubu abakozi b’urwego rw’u Rwanda bamaze gukora ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye ni 181 n’abandi 11 bakiburimo muri Sudani y’epfo, muri Centre Afrika, no mugace ka Abyei muri Sudani.

SSP Pelly UWERA GAKWAYA ubwo yambikwaga umudari w’Ishimwe.
SSP Hillary SENGABO nawe uri mubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yambitswe umudari w’ishimwe.
Abo nibo bakozi b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igororora bahawe imidari y’ishimwe.
Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda.
No selected post
Contact Form