Ubwo yaganiraga n’abana bagororerwa muri iri Gororero, Yolanda yibukije abitabiriye uyu muhango ko ari umwanya mwiza wo gusobanukirwa imvo n’imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abibutsa ko mu gihe cya Jenoside hari abana nk’abo bijanditse muri ubwo bwicanyi kubera ubutegetsi bubi bwarangaga abategetsi icyo gihe.
Yasabye abana kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ariyo yose kuko ari kimwe mu byatumye imbaga y’abatutsi yicwa icyo gihe.
Yagize ati nim we Rwanda rwejo, nimwe mugomba kurwanya ingengabitekerezo yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twe turashaje, ariko mufite amahirwe ko hariho Leta y’Ubumwe idaha agaciro amacakubiri.”
Umwanditsi Yolanda yasabye abana gusoma igitabo cye kugirango basobanukirwe amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya mbere na nyuma ya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Theos Badege wari witabiriye uyu muhango, akaba n’Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi, yashimiye Umwanditsi Yolanda Mukagasana ku ruhare atanga mu gusobanurira abato amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abana kuzasoma iki gitabo cyamuritswe bakarushaho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.

Yolanda akomeje gutanga umusanzu ukomeye mu gusobanurira abantu amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko mu magororero atandukanye aho na bamwe mu bakoze Jenoside bakiri mu bihano by’uko bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


