Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga

Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS n’abakozi bashinzwe guhuza ibikorwa bya E-Huza bakoze ubukangurambaga ku ikoranabuhanga ryo koherereza abagororwa n’abantu bafunzwe amafaranga bifashisha mubuzima bwa burimunsi.

Share this Post

E-Huza ni uburyo bushya burigukoreshwa n’imiryango ifite ababo bari mu magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, bifashisha boherereza amafaranga yo kwifashisha bahaha ibintu bakeneye mu buzima bwabo bwa burimunsi, bitandukanye nuko byagendaga mbere aho wohereza amafaranga warangiza ukohereza n’ubutumwa kuyindi nimero ubamenyesha amazina y’uwo woherereje amafaranga, uyohereje n’ayo umwoherereje. Iyi serivise kandi ushobora kuyifashisha ku isura ryagenewe abafite ibibazo riba kuwa gatatu.

umuvugizi w’U rwego Rw’urwanda Rushinzwe Igorora RCS, CSUPT Hillary Sengabo ubwo yatangije ubu bukangurambaga yasobanuriye Abagororwa n’abantu bafunzwe ndetse n’imiryango yabo ko ubu buryo bwizewe kuruta ubwa mbere.

Yagize ati” mubyukuri uburyo bwakoreshwaga mbere aho umuntu yorerezaga amafaranga akandikwa mu bitabo bwari bugoranye ndetse n’amafaranga akoherezwa n’abakozi ba MTN MOMO rimwe na rimwe ntagere kubo agenewe ugasanga kuri conte y’igororero hariho amafaranga menshi ariko nihamenyekane beneyo, ariko ubu buryo buhita bukwereka uwo ugiye koherereza wasanga atariwe ukabireka kuko uhita ubona ko wibeshye, rero urumva ko ubu buryo ari bwiza cyane.”

Yakomeje avuga ko uburyo bushya bwo gukoresha E-huza buje gukemura imbogamizi zose zabagaho kuko hakoreshwa nimero iranga umugororwa (akarangamugororwa)ariyo RCS Case number ukabona umwirondoro w’umugororwa ukabona kohereza amafaranga.

Uwitonze Genesta umwe mubahuguriwe uburyo bushya bwa E-Huza  wari waje gusura umwe mu muryango we ufunze, yavuze ko  ubu buryo buzoroshya cyane koherereza amafaranga abantu babo bafunze batongeye gusiragira ku Igororero, avuga ko uburyo bwa mbere bwo kohereza ubutumwa bugufi hari igihe butamugeragaho bikabasaba kujya ku Igororero kubabaza rimwe ugasanga ubwo butumwa kuri telefone barabusibye cyangwa telefone wayibagiwe mu rugo, mbona rero ubu buryo bwo gukoresha nomero iranga umugororwa izaba ari nziza kandi y’izewe.

Umwe mubagororwa bagororerwa ku Igororero rya Nyanza  Bushomberi Frederick, yavuze ko ubu bukangurambaga bwa E-Huza ari bwiza buzabafasha cyane ndetse bukorohereza n’imiryango yabo.

Yagize ati” twishimiye ubu buryo bwa E-huza kuko buzadufasha kuri serivise, kuko umuryango uzajya wohereza amafaranga wizeye neza ko ageze aho agomba kugera, twarabyishimiye kuko uburyo bwa mbere kumenya ko hari amafaranga wohererejwe byaratindaga cyane ariko ubu uhita ubimenya vuba kubera ko buri mugororwa agira akarangamugororwa kamuranga kuyayobereza ahandi ntibyapfa kubaho, twarabyishimiye cyane.”

 Uwineza Jean Baptiste, twasanze ku Igororero rya Huye, aravuga ko yishimiye uburyo bushya bwashyizweho kuko hari igihe yoherezaga amafaranga ntagere aho agomba kugera kubera network cyangwa nizindi mbogamizi zitandukanye.

Yagize ati” hari igihe woherezaga amafaranga ntagere aho agomba kugera ariko ubu umuntu aba afite icyizere kuko uba ubona uwo ugiye kuyoherereza utapfa kuyayobya rero turishimira ko E- huza eje gukemura ibibazo byajyaga biba bitazongera kubaho.”

Munyaneza Derrick umwe mubashinzwe guhugura no guhuza ibikorwa bya sisiteme ya E-Huza yavuze ko ubu buryo buje kwihutisha serivise zahabwaga Abagorwa n’abantu bafunzwe zirimo kohererezwa amafaranga,Gusurwa ku isura ry’umuryango ndetse no guhahirwa muri cantine z’amagororero.

Yakomeje avuga ko uburyo bwambere bwakoreshwaga bugiye gusimburwa n’ubushya bwa E-Huza ukoresheje *920# ugakurikiza amabwiriza uhabwa kuri telefoni yawe.

Bamwe mubaje gusura ababo bahawe imfashanyigisho kuri gahunda ya E-Huza.
Bamwe mubagororwa bakurikiye amasomo ya E-Huza ku Igororero rya Nyanza bishimiye iyi sisiteme bagiye gutangira gukoresha.
Umwe mu bagororwa ugororerwa ku Igororero rya Nyanza yasubiriragamo abandi ku masomo amaze guhabwa ya E-Huza.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form