Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi bakuru b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, mu ishuri rya gisirikare rya Gako riherereye mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera.

Share this Post

Ni umwiherero witabiriwe n’abayobozi bakuru ba RCS, ndetse n’abatumirwa b’abafatanyabikorwa aho bazigira hamwe iterambere ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bagamije gushyira mu bikorwa inshingano nyamukuru bafite yo kugorora abakoze ibyaha bakabihanirwa n’inkiko, bagategurwa gusubira mu muryango nyarwanda ari abantu bafitiye umumaro imiryango yabo na sosiyete Nyarwanda muri rusange.

CG Everiste Murenzi afungura uyu mwiherero,yibukije abakozi inshingano zabo bwite ndetse n’iza RCS zirimo ko RCS ifite inshingano zikomeye zo kugorora binyuze mu gucunga magororero no gutanga serivisi zinoze, kurengera uburenganzira bw’abagororwa, no kubategura neza kugira ngo basubire mu buzima busanzwe bafite icyizere n’ubushobozi bwo kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yakomeje ababwira ko RCS ifite inshingano zo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abagororwa, kubatoza indangagaciro zubaka igihugu, no kubafasha kongera kwiyubaka mu buryo buboneye. Izi nshingano zose zigamije kubaka umuturage mushya, ufite indangagaciro, ubumenyi n’imyitwarire iboneye, bityo igihugu kikagira umutekano urambye.

CG Murenzi  yibukije abitabiriye uyu mwiherero ko kugirango buzuze izi nshingano basabwa kugira ubunyamwuga mu byo bakora byose ndetse no gukorera hamwe, buri wese akamenya inshingano afite. Yababwiye ko uyu mwiherero uje ari igisubizo kuko abakozi ba RCS ndetse n’abafanyabikorwa bayo bazasangira ibitekerezo bigamije kuyiteza imbere bityo ikagera ku rwego bifuza.

Yagize ati:”Kurangiza  izi nshingano zikomeye bidusaba gukorera hamwe, tugakora igenamigambi ry’ibikenewe ndetse tugafatira ingamba hamwe zo kunoza inshingano zacu, buri wese yumva neza umusanzu we.”

Uyu mwiherero rero uje nka kimwe mu bisubizo, aho abakozi ba RCS bafatanyije n’abafatanyabikorwa bafite ubunararibonye bazatanga ibiganiro 

nyunguranabitekerezo ku ngingo zirimo Politiki zitandukanye z’Igihugu, ikoranabuhanga, gucunga umutekano, gucunga imari ya Leta, kongera umusaruro, ubuzima bwo mu mutwe, no kugorora bigamije kutwongerera ubumenyi n’ubushobozi bizadufasha kugera kuri RCS twifuza.”

Uyu mwiherero w’iminsi itatu, ugizwe n’abayobozi b’amagororero atandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu abayobozi bakuriye amashami atandukanye muri RCS ndetse n’abandi baturutse ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’ U Rwanda rushinzwe Igorora.  Bitenyijwe ko uzasozwa na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta kuwa 25 Nyakanga 2026.

Umwiherero w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera mu ishuri rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera.
CG Evariste Murenzi Komiseri Mukuru wa RCS, ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru ba RCS.
Abayobozi bagiye baganira kuri gahunda zitandukanye zatuma akazi bakora ka burimunsi uburyo karushaho kugenda neza.
Abitabiriye umwiherero bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye biganisha ku gutuma hari impinduka zigaragara.
Ni umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye zatuma urwego rurushaho gukura mu mpande zose.
Inzego zitandukanye zatumiwe muri uyu mwiherero nkaha bari abakozi baturutse muri Polisi na RIB.
Dr.Kagoyire Grace ari mubatanze ikiganiro kijyanye no kwirinda umujagararo (stress management)
Nyuma yo gufungura umwiherero ku mugaragaro bafashe ifoto y’urwibutso.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form