Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abakozi biganjemo urubyiruko rwavutse mu 1994 na nyuma yaho, aho benshi muri bo bari bakeneye kumenya ukuri ku mateka yaranze u Rwanda by’umwihariko urugamba rutoroshye rw’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yari irimo ikorerwa Abatutsi 1994 yabaye benshi muri bo baratavuka abandi ari impinja.
Aba bakozi basobanuriwe urugendo rukomeye ingabo zahoze ari iza RPA zanyuzemo ngo zihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho Leta ya Habyarimana yarimo itsemba ubwoko bw’Abatutsi mu Gihugu hose.
Uru rugendoshuri rwahaye ishusho nyakuri Abakozi ba RCS batari bazi neza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Basobanuriwe uburyo Jenoside yateguwe kuva mu 1959 aho Abatutsi bicwaga izuba riva abandi bakameneshwa ari nabo baje kwiyegeranya bakabohora u Rwanda bagahagarika Jenoside.
Basobanuriwe uruhare ubutegetsi bwa Perezidas Kayibanda na Habyarimana ndetse n’abakoloni bagize mu gutoteza Abatutsi haba mu mashuri, mu mirimo ndetse n’ubuzima busanzwe bigatuma benshi bameneshwa abanda bakicwa kugeza ubwo jenoside yeruye ibaye mu 1994.
Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bakoze uru rugendoshuri bemeza ko gusura iyi Ngoro ndangamateka ku Rugamba rwo guhagarika Jenoside bibahumuye amaso, ndetse ko bizabasha kwigisha abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko abagororwa bari mu nshingano zabo za buri munsi.
Warder Iradukunda Noella ahamya ko uru rugendoshuri rutumye amenya kwihangana nyako kw’ingabo zaho ari iza RPA kuko bizanamufasha mu kazi ke ka buri munsi. Ati:” Uru rugendoshuri rumfashije kumenya nyabyo ibikorwa bikomeye ingabo za RPA zakoze. Menye neza ko iki gihugu dufite ubu hari abakimeneye amaraso ngo kibe cyiza uko tukibona uku.”
Warder Muhawenimana Gaudence nawe avuga ko gusura iyi Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 byamufashije kumenya uruhare rwe nk’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko babonye ububi bwayo bwageje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
CPL Mugabonkundi Aimable nawe wari umwe mu basuye iyi Ngoro, asanga ari iby’agaciro gusura iyi Ngoro ndangamateka kuko amasomo bahakuye nk’urubyiruko azabafasha kubaka igihugu baha agaciro ababohoye u Rwanda.
Yagize ati “Nk’urubyiruko ndetse nkaba n’umukozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, mpakuye amasomo akomeye. Menye ubuzima bushaririye ingabo za RPA zanyuzemo, tumenye neza uburyo Jenoside yatangiye muri 1959 itegurwa. Nk’urubyiruko, ngiye amsomo nkuye hano azamfasha gusigasira ibyagezweho kuko mbonye neza ko hari ababimenekeye amaraso ngo tubigereho”
Assistant Inspector Valens Kabandana nawe wari mu basuye iyi Ngoro ndangamateka, abona ko uru rugendoshuri ruhumuye amaso ye nk’umwana wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Avuga ko byinshi ahigiye bizamufasha mu kazi ke ka buri munsi azirikana kwihangana kwaranze inkotanyi nawe agakora akazi ashinzwe n’umutima we wose ngo asigasire ibyo Inkotanyi zameneye amaraso.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora Chief Superintendet Hillary Sengabo wari uyoboye itsinda ry’Abakozi ba RCS bari mu rugendoshuri, yasabye aba bakozi kuzirikana ibyo bigiye kuri iyi Ngoro y’amateka abasaba kurangwa n’umutima wo gukunda igihugu no kwirinda icyo ari cyo cyose cyacamo Abanyarwanda ibice.



