Aya mahugurwa y’abofisiye ikiciro cya kabiri (Basis officer training course intake 02) yatangiye tariki ya 06 Mutarama 2025 agizwe n’abanyeshuri 152 harimo 25 b’igitsina gore gusa kubara urugendo ruba rutoroshye rw’aya masomo, 6 muri bo ntibabashije gusoza aya masomo ku mpamvu zitandukanye zirimo ubuzima, gutsindwa amasomo, ndetse n’indangagaciro zigomba kuranga abakozi b’igorora.
Aba banyeshuri basoje amasomo 84 bari abakozi basanzwe mu kazi , mu gihe abandi 62 bari baturutse mu buzima bwa gisivile. Muri bo 21 bakaka ari ab’igitsina gore.

Umuyobozi w’ishuri rya RCS, SUPT Tony Valens Mutuyimana yavuze ko aba banyeshuri mu gihe bamaze muri aya masomo bahigiye byinshi.
Ati: “Bahawe ubumenyi mu micungire y’amagororero n’ayabantu bafunze(correctional management skills). Bahawe ubumenyi mu bijyanye n’umutekano(para-military science), kuyobora andi(leadership), kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose(professional skills). Bakoze kandi imyitozo itandukanye ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri no kubishyira mu bikorwa. Bahawe kandi umwanya wo kwimenyereza umwuga.”
SUPT T V Mutuyimana yashimiye abagize uruhare bose ngo uyu munsi ugerweho, cyane cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ubuyobozi Bukuru wa RCS,abarimu ba RCS Traing School, ababyeyi bahisemo kohereza abana babo gukorera igihugu biciye muri RCS, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Yashimiye kandi abanyeshuri barangije amasomo anabifuriza kuzanoza neza inshingano nshya bagiye guhabwa anabashishikariza gukomeza kuba indashyikirwa.
Yakomeje yemeza ko abanyeshuri basoje aya masomo bafite ubushobozi n’umuhate wo gukora neza inshingano zose bazahabwa ndetse no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu kwita ku mutekano w’abagororwa n’abantu bafunze ndetse n’umutekano w’amagororero, guteza imbere uburenganzira bw’abantu bafunze no gufasha mu kubagorora bagasubira mu muryango Nyarwanda ari abaturage beza kandi bafitiye igihugu akamaro.

Minisitri w’Umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta ari nawe wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yatangiye ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wamuhaye inshingano n’ububasha bwo kumuhagararira muri uyu muhango ndetse n’abantu bose babashije kwitabira.
Yashimiye ishuri ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS Training School ku muhate n’umurava bagira mu guteza imbere ireme ry’uru rwego. Ashimira abofisiye barangije amahugurwa, ku myitwarire myiza yabaranze mu gihe cy’amahugurwa ari nayo mpamvu uyu munsi bahawe ipeti rya Assistant Inspector. Yabibukije ko igihugu kibitezeho byinshi kandi byiza abasaba kutazatenguha igihugu cyabagiriye icyizere.
Ati: “Ndashimra abofisiye bashya kuba kuba musoje neza aya mahugurwa. Tubitezeho kuzaba abakozi beza ndetse n’abayobozi beza b’uru Rwego mwahisemo. Tubitezeho kandi kubumbatira umutekano w’igihugu biciye mu gucunga neza amagororero muzaba mukoreraho m ushyira mu bikorwa inyigisho zo kugorora nk’uko mwazigishijwe mwita ku burenganzira bw’abagororwa, mwirinda imyifatire igayitse no kwishora mu byaha bitandukanye birimo ruswa mugaharanira iteka inyungu z’Urwengo n’iz’Igihugu muri rusange.”
Ni ku nshuro ya kabiri Ishuri ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rusoje amasomo y’bofisiye bato, aho abo riheruka gusora bari 166 basoje amasomo kuwa 18 Kamena 2024.


