URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abari mumagororero bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994

Abari mu magororero atandukanye mu Gihugu, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nkuko abanyarwanda bose babikora buri mwaka muri Mata, aho bamara icyumweru bunamira abishwe muri icyo gihe bazira uko baremwe.

Share this Post

Buri mwaka kuva 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, igahitana igahitana abasaga miliyoni b’inzirakaregane abanyarwanda bose bihaye gahunda yo kunamira abishwe muri icyo gihe, aho muri Mata bafata icyumweru bakunamira abishwe muri icyo gihe guhera taliki 07 kuko aribwo Jenoside yatangiye byeruye nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Ibi bikorwa murwego rwo guha icyubahiro abari Abatutsi bishwe muri icyo, aho hatangwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ndetse na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma yaho ihagarikiwe, akaba ari nayo mpamvu abari mumagororero nabo bibuka nk’abandi Banyarwanda bose.

Abari mumagororero bahabwa ibiganiro bitandukanye muri icyo cyumweru, bikibanda cyane kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko haba harimo abagiye gusoza ibihano bagize uruhare muri Jenoside, baba bamaze igihe kinini batari muri sosiyete baba bakeneye inyigisho zizabafasha kubana neza nabo basanze.

SP Alain Gilbert Mbarushimana, umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo muri iryo Gororero.
Abo mu Igororero rya Nyarugenge bafataga umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku ishuri rya RCS Training school Rwamagana nabo batangiye icyumweru cyo kwibuka.
Ni umwanya wo kongera kuganira ku mateka no kwigishwa kubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa.
No selected post
Contact Form