Buri mwaka kuva 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, igahitana igahitana abasaga miliyoni b’inzirakaregane abanyarwanda bose bihaye gahunda yo kunamira abishwe muri icyo gihe, aho muri Mata bafata icyumweru bakunamira abishwe muri icyo gihe guhera taliki 07 kuko aribwo Jenoside yatangiye byeruye nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana.
Ibi bikorwa murwego rwo guha icyubahiro abari Abatutsi bishwe muri icyo, aho hatangwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ndetse na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma yaho ihagarikiwe, akaba ari nayo mpamvu abari mumagororero nabo bibuka nk’abandi Banyarwanda bose.
Abari mumagororero bahabwa ibiganiro bitandukanye muri icyo cyumweru, bikibanda cyane kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko haba harimo abagiye gusoza ibihano bagize uruhare muri Jenoside, baba bamaze igihe kinini batari muri sosiyete baba bakeneye inyigisho zizabafasha kubana neza nabo basanze.