Nkuko abanyarwanda bose n’inshuti zabo bari mucyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’abari mumagororero nabo bibuka nkuko abandi Banyarwanda bose baba bibuka, bakanahabwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’icyo gihe, aho ibiganiro bitangwa birimo ibitangwa n’ubuyobozi bw’iryo gororero ndetse n’abandi baturutse hanze barimo abari mu nzego zitandukanye zirimo abayobozi n’abanyamadini n’amatorero murwego rwo gufasha abari mumagororero gukira ibikomere no kumenya amateka kuko haba harimo ingeri zitandukanye.
Ni muri urwo rwego umuhanzi Munyanshoza yagiye mu Igororero rya Nyarugenge kwifatanya nabo mu mugoroba wo kwibuka nkuko n’ahandi hose bikorwa mu gihugu abanyarwanda bagasangira amateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi basaga miliyoni, akaba n’umwanya kandi wo gusobanurirwa urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’abanyarwanda mu bumwe n’ubudaheranwa.
Mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari mu magororero bose babikora nkuko n’ahandi hose bikorwa ndetse bikanafasha benshi kubohoka kuko hari abatanga ubuhamya bwibyo bakoze bakerekana n’imibiri yabo bishe kandi bari barinangiye.



