URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ku cyicaro Gikuru cya RCS Habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Inama nkuru ya RCS icyuye igihe n’iyinjiye mu nshingano

Ku mugoroba wo kuwa 31 Ukwakira 2023, ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abagize Inama nkuru ya RCS High Council basoje inshingano n’abinjiye mu nshingano.

Share this Post

Ni umuhango witabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Gasana Alfred wari ukuriye abari bagize Inama nkuru ya RCS icyuye igihe ari nawe wakoze ihererekanyabubasha na Havugiyaremye Aimable, umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda wahawe inshingano nshya zo kuyobora abagize Inama Nkuru RCS high Council, bashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika no 064/01 ryo kuwa 16/10/2023, aho uwo muhango witabiriwe n’abari muri manda icyuye igihe n’abashya binjiye mu nshingano, Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi akaba ari nawe mwanditsi w’iyi nama nshya asimbuye uwari umwanditsi wayo wagizwe Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, witabirwa na  Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni n’abandi bayobozi bayobora za Diviziyo bakorera  ku cyicaro Gikuru.

Muri iryo hererekanyabubasha ryakozwe, Minisitiri Gasana yasobanuriye abitabiriye uwo muhango akazi gatandukanye kakozwe, harimo gahunda zo kugorora abakoze ibyaha bategurwa gusubira mu muryango nyarwanda.

Yagize ati” Hari byinshi byakozwe muri iyi manda tumaze, harimo kwigisha imyuga itandukanye abari mumagororero izabafasha kwiteza imbere bikanabarinda gusubira mubyaha, ariko kandi sinabura kuvuga ko hakiri ibibazo bikeneye gushakirwa umuti, harimo nk’ibikorwaremezo cyane nk’amagororero ashaje aho abakozi ba RCS bakorera n’aho baba, hakiyongeraho n’ibibazo by’ubucukike mu magororero bukomeje kwiyongera umunsi kuwundi, gusa hari uburyo bwo kwagura amwe mu magororero bwatangiye mu rwego rwo kongera zimwe mu nyubako hagamije kugabanya ubucukike kandi turizera ko buzakomeza gukorwa.”

Havugiyaremye Aimable wahawe inshingano zo kuyobora Inama nkuru ya RCS akaba n’umushinjacyaha Mukuru, yavuze ko icyo azibandaho ari imikoranire myiza n’inzego agamije iterambere ry’urwego.

Yagize ati” mubyo tuzashyira imbere ni imikoranire myiza hagati y’inzego zitandukanye, kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere dusahakira ibisubizo bimwe mu bibazo rufite kandi aho natwe tuzabona hakenewe ubuvugizi tuzabukora kugira ngo iterambere ry’uru rwego rikomeze kwigaragaza.”

Abagize Inama Nkuru ya RCS ( RCS High Council) ni Havugiyaremye Aimable, uyikuriye  akungirizwa na Gahongayire Aurelie, Nabahire Anastase, uhagarariye Minisiteri y’ubutabera, Semwaga Angelo, uhagarariye Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, ACP Teddy Ruyenzi uhagarariye Polisi y’u Rwanda, Twagirayezu Jean Marie Vianney ahagarariye urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Me Buzayire Angèle uhagarariye  urugaga rw’abavoka, Mugabekazi Marie Reine,  na CGP Evariste Murenzi umwanditsi w’iyi naman kuru akaba n’umuyobozi wa RCS.

 

No selected post
Contact Form