URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CG Murenzi  yasoje amahugurwa yatangwaga na UNITAR yaberaga ku ishuri rya RCS i Rwamagana  

Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS CGP Evariste Murenzi, yasoje amahugurwa yaberaga ku ishuri rya RCS Training School Rwamagana, yatangwaga na UNITAR ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no gukora ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye yahabwaga abarimu ba RCS bazigisha abandi ibijyanye no kugarura amahoro no gukemura amakimbirane mubihugu birimo umutekano muke.

Share this Post

Mu gusoza aya mahugurwa CGP Evariste Murenzi, yashimiye UNITAR kubufatanye bafitanye bwo guhugura abarimu bazahugura abakozi ba RCS bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati” Ndabashimira kubw’umusanzu wanyu ku mahugurwa mwahaye abarimu bazahugura abandi bakozi baba bategereje kujya mubutumwa bw’amahoro mubihugu birimo umutekano muke bategurwa kinyamwuga, nkongera kubashimira kandi uburyo bufatika bw’amafaranga yakoreshejwe muri aya mahugurwa, ni ibyigiciro gikomeye, ubumenyi mwabahaye buzabafasha gutoza abandi ibijyanye nuko bazitwara bageze mu bihugu boherejwemo babakesha ibizamini bitandukanye.”

Yasoje abashimira ubufatanye bafitanye nk’u Rwanda murugamba rwo guharanira ko amahoro yagaruka ku isi, anavuga ko RCS, izakomeza gutanga umusanzu wayo aho bishoboka kugira ngo amahoro n’umutekano bikomeze bibungabungwe.

Ni amahugurwa yari amaze iminsi 10 yatangiye kuwa 09 asozwa 20 Ukwakira 2023, akaba yahabwa abarimu bazahugura abakozi ba RCS bitegura kujya mubutumwa bw’amahoro mu bihugu birimo umutekano aho aribo bazajya babanza kubahugura bakanabakoreha ibizamini ababitsinze bakabona gukora ikindi kizamini gitegurwa n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye.

No selected post
Contact Form