Mubari baherekeje abo bayobozi harimo inzego z’umutekano n’abayobozi batandukanye b’Imirenge igize Akarere ka Gasabo, murwego rwo kwegera abaturage babo bari mu Igororero rya Nyarugenge kubera impamvu zitandukanye biturutse kubyemezo by’inkiko bakabaganiriza, banabafasha gukemura bimwe mu bibazo baba bafite ndetse nabo ibyo badashoboye gukemura bakabikorera ubuvugizi, nkuko nahandi hose bigenda mu nteko z’abaturage bo muyindi mirenge, aho byaje guhuzwa na gahunda y’Igihugu y’ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa .
Mu mwanya bahamaze hatanzwe ikiganiro cy’ubumwe n’ubudaheranwa kubagororwa n’Abantu bafunze b’Igororero rya Nyarugenge, hanatangwa umwanya w’ibibazo bitandukanye bijyanye n’imitungo n’iby’umuryango ibitabonewe ibisubizo birandikwa kugirango bishakirwe ibisubizo.