URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Inteko y’Akarere ka Gasabo yasuye Igororero rya Nyarugenge baganira n’abagororwa bahagororerwa b’imirenge iri muri ako karere

Uyu munsi kuwa 24 Ukwakira 2023, ku Igororero rya Nyarugenge habereye Inteko y'abaturage y'Akarere ka Gasabo iyobowe n'Umuyobozi Wungirije w'Umujyi Madam wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho myiza Urujeni Martine, arikumwe n'Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline, murwego rwo gukemura bimwe mu bibazo ababarizwa mu mirenge y’akarere ka Gasabo bari mu Igororero rya Nyarugenge baba bafite.

Share this Post

Mubari baherekeje abo bayobozi harimo inzego z’umutekano n’abayobozi batandukanye b’Imirenge igize Akarere ka Gasabo, murwego rwo kwegera abaturage babo bari mu Igororero rya Nyarugenge kubera impamvu zitandukanye biturutse kubyemezo by’inkiko bakabaganiriza, banabafasha gukemura bimwe mu bibazo baba bafite ndetse nabo ibyo badashoboye gukemura bakabikorera ubuvugizi, nkuko nahandi hose bigenda mu nteko z’abaturage bo muyindi mirenge, aho byaje guhuzwa na gahunda y’Igihugu y’ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa .

Mu mwanya bahamaze hatanzwe ikiganiro cy’ubumwe n’ubudaheranwa kubagororwa n’Abantu bafunze b’Igororero rya Nyarugenge, hanatangwa umwanya w’ibibazo bitandukanye bijyanye n’imitungo n’iby’umuryango ibitabonewe ibisubizo birandikwa kugirango bishakirwe ibisubizo.

 

No selected post
Contact Form