URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wa RCS, ari mu Bubiligi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambera ry’Amagereza no Kugorora

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS CGP Evariste Murenzi n'itsinda rimuherekeje bari mu mujyi wa Antwerp, mu Bubiligi aho bitabiriye inteko rusange ya 25 n'Inama mpuzamahanga ku magereza no Kugorora (ICPA), ikaba ari Inama ngarukamwaka (AGM) izaba kuva ku italiki ya 22 kugeza kuri 27 Ukwakira 2023.

Share this Post

Iri huriro mpuzamahanga rishinzwe Kugorora n’Amagereza (ICPA), ridaharanira inyungu rihuriramo inzobere mu magereza ryashinzwe mu 1998, rifite intego yo guteza imbere no gusangira ubunararibonye no kubaka ubunyamwuga mu mwuga wo kugororora, hagamijwe guteza imbere umutekano rusange no kwita kubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ku isi, uyu muryango kandi muburyo bwihariye wita kujya inama ku bijyanye n’ubukungu n’imibereho mu muryango w’abibumbye (ECOSOC).

Ihuriro ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’inzobere mu Kugorora zigera kuri 800, ziturutse impande zose z’isi, ICPA ni inama rusange ngarukamwaka ibera mubihugu bitandukanye, Kugira ngo ICPA ishyigikire iterambere n’ubudashyikirwa mu bijyanye n’inshingano zo kugorora, cyane cyane ibyagezweho biteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guteza imbere umwuga wo kugorora, iri huriro rikaba ryarahyizeho ibihembo ngarukamwaka mu kugorora, nkaho mu 2015 mu gihugu cya Ositaraliya, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwahawe igikombe mpuzamahanga mu rwego rwo gushimira kurengera ibidukikije hakoreshejwe Biogaz mu mumagororero.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka izibanda ” kukugorora himakazwa ubumuntu no kurushaho kureba ibindi byakorwa byagirira akamaro abari mu magororero byafasha mugukumira ibyaha kuko aribwo buryo bwiza bwo kugorora uwakoze icyaha” u Rwanda ruri mu bihugu byitabira iyo nama, bikaruha amahirwe yo kuhungukira Ubumenyi nubuhanga muburyo bugezweho, kuhungukira ibitekerezo bishya n’ikoranabuhanga bigendanye no gutegura abagiye gusoza ibihano gusubira mu buzima busanzwe.

Kubw’ubufatanye buhoraho hagati y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora n’iri  huriro mpuzamahanga rishinzwe Amagereza no Kugorora (ICPA), u Rwanda rwamenyeshejwe ko ruzakira n’inama rusange ngarukamwaka ya 27 ya ICPA izaba kuwa 26-31 Ukwakira 2025, iri huriro niribera mu Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya kabiri cya Afurika kiryakiriye nyuma ya Namibiya yaryakiriye mu 2014.

 

No selected post
Contact Form