URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CGP Murenzi yatashye ivomo rusange murenge wa Zaza ryubatswe n’Igororero rya Ngoma, murwego rwo gushyigikra iterambere ry’abaturage

Uyumunsi kuwa 10 Ukwakira 2023, ku Igororero rya Ngoma ry’abagore CGP Evariste Murenzi yasuye abagore bahagororerwa anataha ivomo rusange ry’amazi ryubatswe n’igororero rya Ngoma, arikumwe n’umuyobozi w’akarere Niyonagira Nathalie, murwego rw’imikoranire myiza n’abaturage.

Share this Post

Mu ruzinduko yagiriye ku Igororero rya Ngoma aganira n’abagore bahagororerwa yababwiye ko basabwa kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda icyateza umutekano muke mu Igororero.

Yagize ati” aha muri mugomba kugaragaza imyitwarire myiza, mukarangwa n’ikinyabupfura, mukirinda ibintu byose byabateza umutekano muke mu Igororero, ibyo birimo kwinjiza ibitemewe n’amakosa atandukanye yatuma hari ikibazo cyagaragara hagati yanyu ugasanga bibabibyemo umwiryane, niyo mpamvu mugomba gukurikiza amabwiriza yose abagenga muba mwahawe.”

Yakomereje mu murenge wa Zaza, akagari ka Ruhembe, umudugudu wa Makoma aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, bataha ivomero rusange ry’amazi ryubakiwe abaturage murwego rw’imikoranire myiza no gushyigikira iterambere ryabo.  

CGP Evariste Murenzi yabwiye abaturage b’I Zaza ko ari abaturanyi kandi abaturanyi basangira byose, abasaba kuzabungabunga icyo gikorwa remezo bahawe kandi ababwira ko bazakomeza gufatanya mu ku babaka igihugu mu bikorwa bitandukanye  harimo no gutangira abaturage batishoboye bo mumudugudu wa Makoma.  ubwishingizi mu kwivuza.

CGPEvariste Murenzi n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie ubwo batahaga ivomo rusange.
RCS yashimiwe n’ubuyobozi bwa Ngoma kubw’umusanzu wabo mu iterambere ry’abaturage.
Abaturage bari baje kwakira igikorwaremezo bubakiwe n’Igororero rya Ngoma.
No selected post
Contact Form