URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Munsenyeri Musengamana yasangiye Noheri  n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha n’amasakaramentu atandukanye

Musengamana Papias, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, uyumunsi kuwa 02 Mutarama 2024, yasangiye n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha amasakaramento atandukanye arimo irya batisimu, kubatizwa no gukomezwa, murwego rwo kubasangiza Noheri no kubifuriza umwaka mushya, abasaba kurangwa n’ingeso nziza birinda ibyaha ibyaribyo byose.

Share this Post

Ni umuhango witabiriwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS DCGP Rose Muhisoni, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, inzego zitandukanye z’umutekano ndetse na bamwe mu babyeyi b’abana bahawe amasakaramentu bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, baturutse mu turere dutandukanye baje kwifatanya nabo, mu nzira nziza yo kwiyegurira Imana.

Komiseri mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni yashimye ubufatanye Kiliziya Gatorika idahwema kugaragariza RCS, mubikorwa bitandukanye byo kugorora, asaba abana kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa yo kwiga imyuga.

Yagize ati” Ndashimira Kiliziya Gatorika cyane Diyosezi ya Byumba idahwema gufatanya natwe mubikorwa bitandukanye byo kwita kubana bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare, ndashimira kandi Nyiricyubahiro Munsenyeri waje kwifatanya natwe muguha abana Noheri no kubifuriza umwaka mushya, nshimira kandi inzego zitandukanye ziri hano uyumunsi, ndasaba kandi abana mwese murihano kubyaza umusaruro amahirwe mwahawe yo kwiga imyuga itandukanye kuzayakoresha neza kuko izabafasha kwiteza imbere bikabarinda gusubira mubyaha nimusoza ibihano.”

Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, yasabye abana kureka ibyaha bakiyegurira Imana, bakarangwa na roho nzima, ababwira ko baje kubasangiza noheri no kubifuriza Umwaka mushya muhire wa 2024, asaba ababyeyi badasura abana babo kujya babasura.

Yagize ati” Twifuje gusangira n’abana noheri n’umwaka mushya muhire, nkuko biri munshingano zacu z’ikenura bushyo, si gahunda nshya kuko dusanzwe dukorana ibikorwa bitandukanye bya RCS, ibi aba ari uburyo bwo guha abana Noheri nkuko n’abandi bana baba barayihawe, gusa hari ikibazo kimaze kugaragara kenshi ku bana batajya basurwa, turasaba ababyeyi bafite abana bari mu Igororero kujya babasura bakabereka urukundo kuko aribyo bifasha umwana guhinduka kuko aba abona ko yitaweho, tugiye kubishyira muri gahunda amadiyosezi yose azajye afata igihe ajye gusura abana badasurwa, kuko bifasha abana kubona ko bitaweho, amasakaramentu twabahaye arimo aya batisimu, kubatizwa no gukomezwa ni ayo kugira ngo mukomeze kugira roho nzima mwirinda ibyaha, mugomba kuzava hano mwarahindutse mufite imico myiza.”

Mugusoza abana bahawe bimwe mu bikoresho by’isuku bitandukanye byatanzwe na Cartas Diyosezi ya Byumba, bibafasha mu buzima bwa burimunsi, babaha na za bibiliya ziri mundimi zitandukanye bazajya bifashisha basoma ijambo ry’Imana.

Kugeza ubu Igororero ry’abana rya Nyagatare ririmo abana bahagororerwa 539 harimo ab’igitsinagabo 504 ab’igitsinagabo 35 ndetse n’abakuru 93 babafasha mu mirimo ikomeye harimo n’abarimu bigisha amasomo atandukanye bafatanyije na bamwe mu bakozi b’Igororero.

Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’izubuyobozi bwite bwa Leta.

Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Byumba Munsenyeri Papias Musengimana arikumwe na Komiseri mukuru wungirije wa RCS, nyuma yo gutanga amasakaramentu.
Mgr Papias Musengimana yasabye ababyeyi badasura abana babo bari mu Igororero kujya babasura bakabereka urukundo.
DCGP Rose Muhisoni yasabye abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwiga imyuga.
Inzego zitandukanye zitabiriye uyu muhango wo gutanga isakaramentu.
Abitabiriye umuhango bafashe ifoto y’urwibutso n’abana bahawe amasakaramentu.
No selected post
Contact Form