URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umunsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi ry’Umuyobozi w’amagereza muri Eswatini mu Rwanda, rwakomereje ku Igororero ry’abagore rya Nyamagabe

Komiseri w’amagereza mu Gihugu cya Eswatini CG Phindile Nomvula Dlamini, kumunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda yasuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe yishimira uburyo biga imyuga itandukanye izabafasha basoje ibihano basubiye mu buzima busanzwe.

Share this Post

Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, DCGP Rose Muhisoni yavuze ko uruzinduko rw’abayobozi barwigiraho byinshi cyane mu rwego rw’imibanire hagati y’ibihugu nkuko ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora bushaka imibanire n’ibindi bihugu.

Yagize ati “ uruzinduko nkuru rw’abayobozi, rugamije imikorere n’imikoranire myiza hagati y’inzego, nkaho mu kwezi kwa munani Komiseri mukuru wa RCS, yasuye ubwami bwa Eswatini asanga hari ibyo yahigira cyane nko kugorora abana hari uburyo bikorwamo, ariko nabo hari byinshi basanze bagomba kutwigiraho mumikoranire n’inzego kuva umuntu afashwe mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza kugeza ageze mu igororero nuburyo bakurikiranwa bategurwa gusubira mubuzima busanzwe harimo kwigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, Gutunganya imisatsi, ubuhindi n’indi myuga itandukanye izabafasha basoje ibihano basubiye mubuzima busanzwe.”

CG Phindile Nomvula yavuze ko yashimishijwe no gusura Igororero ry’abagore kuko nawe ari umugore asaba abwira abari mu Igororero ko batakabaye barimo, ashima uburyo bitabwaho bigishwa imyuga.

Yagize ati” Nejejwe no kuba naje gusura Igororero rigororerwamo abagore kuko nanjye ndi umugore, gusa aha siho mwakabaye muri, mwakabaye muri mumiryango, ndashimira Leta y’u Rwanda ibitaho umunsi kumunsi nk’aho mwigishwa imyuga izabafasha musoje ibihano musubiye mubuzima busanzwe, nabonye mwigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, gutunganya imisatsi, ubuhinzi ariko icyantangaje ni uburyo ubisoje ahabwa urupapuro rwerekana ko yabyize, ndabasaba kubyaza umusaruro amahirwe mwagize mwirinda icyabagarura mu Igororero.”

Asoje uruzinduko ku Igororero rya Nyamagabe, yakomereje mu Rukari aho yagiye gusura ingoro y’amateka y’abami asobanurirwa byinshi kumateka yaho ndetse n’umuco w’abanyarwanda ba kera.

Ubwo yarageze ku Igororero rya Nyamagabe yeretswe bimwe mu bikorwa by’ubugeni abagore bakora bikanabinjiriza.

Aha bari bageze ahigirwa gutunganya imisatsi n’ubwiza byigishwa abagore bagore bagororerwa mu Igorero rya Nyamagabe.

Basuye Igororero ry’abana babana na ba nyina bataruzuza imyaka itatu yo gutandukanywa n’ababyeyi babo nkuko amategeko abiteganya.

Basuye imirima yigishirizwamo ubuhinzi bibonera uko ubuhinzi abagore biga bushobora kuba umwe mu musemburo w’iterambere.

Ubwo DCG Rose Muhisoni yahaga ikaze CG Phindile Nomvula ngo aganirize abagore bagororerwa mu Igororero rya Nyamagabe.

Yabwiye abagore bo mu Igororero rya Nyamagabe ko aha bari batakabaye ariho bari abasaba ko nibasoza ibihano bagomba kwirinda icyahabagarura.

Yishimiye imbyino gakondo z’abanyarwanda maze nawe afatanya nabo akinya akadiho.

Abagore b’Igororero rya Nyamagabe bishimiye uruzinduko rw’umuyobozi w’amagereza muri Eswatini.

Yahawe impano y’agaseke gasobanura kubika ibanga mumuco w’u Rwanda.

Ubwo bari mu Igororero rya Nyamagabe abagore babashimira uburyo babahisemo kubasura.

Uruzinduko rwabo rwakomereje mu karere ka Nyanza basura Ingoro y’abami b’u Rwanda basobanurirwa amwe mumateka yabo.

Yashimye umuco w’u Rwanda kuko hari aho ujya guhurira n’uwiwabo.

Ushinzwe kubereka no kubasobanurira amateka ubwo yabakiraga mu Rukari.

Basuye inka z’Inyambo zari zifite igisobanuro gikomeye mu gihe cy’abami.

Bafashe Ifoto y’urwibutso barikumwe na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni.

No selected post
Contact Form