URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri uwamariya, mugusoza ihuriro ry’abakozi b’umwuga b’abagore ba RCS, yabasabye gufatanya na basaza babo kuko ubushobozi babufite

Mu Ihuririro ryabereye muri Kigali Convention center, rikitabirwa n’abakozi b’umwuga b’abagore ba RCS, murwego rwo kurushaho gushakira hamwe ibisubizo by’imbogamizi bahura nazo mukazi, niho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Uwamariya Valentine yasabiye abitabiriye gufatanya n’abagabo bagenzi babo mukubaka Igihugu.

Share this Post

Muri iryo huriro, abaryitabiriye baganiriye n’abagore bari munzego zitandukanye z’igihugu, bababwira ko kugira ngo ugere ku iterambere mu kazi icyambere ari ukwigirira icyizere ukumva ko ushoboye, bababwiye ko kugira ngo bagere kurwego bariho ubu imbogamizi nyinshi bazikiyemo ariko ko batacitse intege, ahubwo bagerageje kwishakamo ibisubizo bitabangamiye akazi ndetse n’umuryango.

Umurerwa Charlotte, rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi, yasabye abitabiriye ihuriro ko bagomba kumva ko bashoboye bakabigaragariza mubikorwa.

Yagize ati” ndasaba buriwese uraha kurangwa no kwigirira icyizere mubyo akora byose, kuba uri umugore ntibikubuza kuba wakora nk’ibyo abagabo bakora, ubu ndi rwiyemezamirimo nkora ibikorwa bitandukanye nk’ibyo abagabo bakora, ikindi kandi murugo kuganira ni ngombwa kuko bibafasha gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bigakemurirwa hamwe.”

Marie Grace Sandra Musabwasoni, yatanze ikiganiro kubuzima bw’imyirorokere kuko biri mubitumabakora akazi neza.

Yagize ati” mubyo tugomba kumenya nuko iyo utamenye ikijanye n’ubuzima bw’imyororokere bwawe, nabyo usanga bikubera umutwaro mukazi, murasabwa kumenya imihindagurikire y’umubiri wawe ni ngombwa kuko bigufasha mukazi kawe.”

ACP Teddy Ruyenzi, umwe mu bagore bari munzego zo hejuru muri Polisi y’Igihugu,  yabwiye abari bitabiriye ihuriro ko gukora akazi neza aribyo bituma ukomeza gukura uzamurwa mu ntera.

Yagize ati” kuba tugeze kuri uru rwego ntakindi cyadufashije uretse kwigirira icyizere no gukunda akazi, icyo musabwa ni ukumva ko mushoboye mugatunganya inshingano zanyu neza, natwe imbogamizi twahuye nazo ariko tukagerageza kwishakamo ibisubizo, ndabasaba gutinyuka mukumva ko mushoboye kandi koko turashoboye kuko byagiye byigaragaza mu mirimo dukora itandukanye, icyo musabwa ni ukwishimira akazi mukora.”

Jackeline Kamanzi, umuyobozi w’urugaga rw’abagore mu Gihugu, yabwiye abitabiriye ihuriro ko mubyo bakora byose bagomba kumenya ko bashoboye kandi ko ubushobozi babufite nka basaza babo.

Yagize ati” Abagore murashoboye icyo musabwa ni ukwikuramo kumva ko mudashoboye kuko ubushobozi murabufite, ibyo mukora byose mugomba kubisanisha na gahunda za Leta, murabizi ko leta ishyize imbere iterambere ryanyu, ntimukisubize inyuma rero, muri izo gahunda kandi harimo gushyira umuturage kwisonga, kubazwa inshingano igihe bibaye ngombwa no gukunda Igihug, ibyo rero biradusaba gushyira hamwe tugafatanya mu rugamba rw’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Dr Dr. Murangira B.Thierry, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, yabaganirije ku mategeko ya mandela rules, ababwira ko abo bagorora nabo ari abantu.

Yagize ati” buri wese yakabaye arangwa n’ubumuntu, abo mugorora hari igihe bashobora kugira ikibazo,muba mugomba kubatega amatwi byaba ari ngombwa ko akenera  guhabwa ubundi bufasha mukamufasha kububona, kuko kugaragaza ubumuntu aba ari ngombwa mu buzima bwacu bwa burimunsi, binabafasha kugororoka kandi bikaba n’uburyo bwiza bwo kubategura gusubira mubuzima busanzwe kubari hafi gusoza ibihano, mubyo mukora byose mujye murangwa n’ikinyabupfura.”

DCGP Rose Muhisoni, Komiseri mukuru wungirije w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, nawe yabwiye abitabiriye ihuriro ko icyo basabwa ari ugutunganya inshingano kuko akazi bakora ari kamwe.

Yagize ati” Ndagirango mbabwire ko icyo dusabwa ari ugutunganya inshingano gusa, kuko akazi dukora ari kamwe, duhabwa amasomo amwe iyo tugiye kwinjira mukazi, kandi ubona ko abagore bamaze kugaragaza ko inshingano bazitunganya neza nk’abagabo, niyo mpamvu twahamagaye abakozi bato benshi bakinjira mukazi kugira ngo tubamare impungenge tubereke ko bashoboye nka basaza babo, akaba ariyo mpamvu mwabonye ari abakozi bakiri bato.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Uwamariya Valentine, mu ijambo rye asoza Ihuriro yasabye abagore baryitabiriye gukomeza kurangwa n’umurava nka basaza bafatanya muri byose.

Yagize ati” Nibyiza kumenya guhuza inshingano z’akazi n’iz’umuryango ntihagire ikibangamira ikindi, mubyo dusabwa ni ubufatanye na basaza bacu kugirango turusheho gukora byinshi kandi mugihe gito, duharanira iterambere ry’Igihugu, twe duhuza akazi n’inshingano z’umuryango kandi byose bikagenda neza, rero nkaba mbasaba kurangwa n’umurava mubyo bukora byose mufatanya na basaza banyu mwirinda kugaragaza intege nke kuko mushoboye.”

Iri huriro ryabaga ku nshuro yaryo ya kane rikaba rihuza abakozi b’umwuga b’abagore ba RCS, bakora umwuga wo kugorora abakoze ibyaha bari mumagororero atandukanye mu Gihugu, iri huriro rikaba rigamije gufasha abagore kongera kumva ko bashoboye bakareka kumva ko hari ibyo basaza babo bakora bo badashoboye.

Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine yasabye Abagore bakora umwuga wo kugorora kumva ko bashoboye kandi bakagerageza guhuza inshingano z’urugo n’akazi.
Abitabiriye umwiherero bahawe umwanya batanga ibitekerezo bitandukanye ku buryo bw’imigendekere myiza y’akazi.
WDR Rigweneza Princesse, yasabye ko abagore bakongerwa igihe cyo konsa.
WDR Umurezi uwanyagasani Benitha, yavuze ko abagore bareka inzitwazo bakareka kuvunisha abagabo bakorana.
DCGP Rose Muhisoni yabwiye abitabiriye umwiherero ko bagomba kumva ko bashoboye nka basaza babo kuko amasomo bahabwa abajyana mu kazi ari amwe.
Kamanzi Jackline, yabwiye abitabiriye umwiherero ko ibyo bakora byose bagomba kubisanisha na gahunda za Leta.
Dr. Murangira B.Thierry, umuvugizi wa RIB, yasabye abagore bakora akazi ko kugorora kurangwa n’ubumuntu kubo bagorora.
Marie Grace Sandra Musabwasoni, yasabye abagore kwita ku gihe cyabo cy’uburumbuke.
ACP Teddy Ruyenzi, yabwiye abagore bitabiriye umwiherero ko icyambere ari ugutunganya inshingano.
Umwiherero urangiye habayeho gufata ifoto y’urwibutso n’abawitabiriye.
No selected post
Contact Form