Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana, CGP Murenzi na Guverineri Mugabowagahunde bakoranye umugandangarukakwezi n’abaturage b’umurenge wa Gashaki mu karere ka Musanze

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Evariste Murenzi, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, inzego zitandukanye z’umutekano bakoranye umuganda n’abaturage b’umurenge wa Gashaki, batera ibiti ku musozi wa mbwe.

Share this Post

Ni umuganda ngarukakwezi wari witabiriwe na Senateri Habineza Faustin na Depite Nirere Therese uvuka muri ako karere, Senateri Habineza yahawe umwanya maze abwira abitabiriye umuganda ko baje bahagarariye ihuriro rishinzwe guteza imbere imbereho y’abantu mu kwandika abana, anashishikariza abaturage kwandikisha  abana bavutse bakanandukuza abantu bapfuye.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage b’intara y’amajyaruguru ko bagomba kurangwa no kwirinda ruswa.

Yagize ati” Raporo y’ikigo cy’imiyoborere kumunsi w’ejo yagaragaje ko Akarere ka Musanze ari aka 29 mu turere 30, urumva ko dusa n’aho turi abanyuma, ibi bituruka muri serivisi mbi duha abaturage ari nabyo biganisha kuri ruswa, ikindi cyagaragaye mu ntara yacu ni ihohoterwa n’ubusinzi, ndabasaba kureka ruswa n’ubusinzi kuko ari ibituma iterambere ryacu risubira inyuma nkabasaba kandi kurangwa n’isuku mubyo mukora byose.”

Minisitiri Gasana nyuma y’umuganda nawe yaganirije abaturage bawitabiriye ababwira ko umusozi wa Mbwe wateweho ibiti bawushinze minisiteri y’umutekano abasaba ko ibyo biti byatewe babibungabunga.

Yagize ati” Ndagirango mbabwire ko uyu musozi twakozeho umuganda duteraho ibiti bawuduhaye munshingano, muzajya mutubona hano inshuro nyinshi, ndabasaba kuzabungabunga ibi biti twateye kuko iki ni ikigaragaza agaciro Leta y’u Rwanda iha agaciro ibiti, turasabwa kubyitaho neza mutera n’ibindi bivangwa n’imyaka n’iziribwa nk’imbuto, ndabasaba kandi kwicungira umutekano mutangira amakuru ku gihe kubyo mubona byawuhungabanya kandi ndabasaba gukaza amarondo, kandi n’abahungabanya umutekano nkuko abaturage babigaragaje harimo abajura, abahohotera n’abandi bakora ibikorwa bihungabanya umutekano mubireke kuko nimutabireka mugiye gufatirwa ingamba. Mbifurije kuzagira umwaka mwiza no kuzasoza umwaka neza.”   

Ibikorwa by’umuganda ngarukakwezi ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho murwego rwo kwishakamo ibisubizo abaturage abaturage babigizemo uruhare ntangengo ya leta ikoreshejwe, aho bubakira abaturage batishoboye, gusana imihanda n’ibiraro n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Minisitiri Gasana, CGP Evariste Murenzi na Gitifu w’Umurenge wa Gashaki batera igiti ku musozi wa mbwe.
Ubwo bari basoje gutera ibiti bagiye mu nama yabahuje n’abaturage b’umurenge wa Gashaki.
Minisitiri Gasana arikumwe n’Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice bari mu gikorwa cyo gutera ibiti.
Minisitiri Gasana yabwiye abaturage ko ibiti byatewe bagomba kubibungabunga ndetse abashishikariza no gutera ibindi byinshi.
Abakozi b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora na Polisi y’u Rwanda nibo bitabiriye uyu muganda ari benshi.
Senateri Habineza Faustin na Depite Nirere Therese bari mubitabiriye umuganda wabereye ku musozi wa Mbwe.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form