URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Cardinal Kambanda yatuye igitambo cya misa mu Igororero rya Nyarugenge anatanga isakaramentu ryo Gukomezwa kubantu bahagororerwa

Ni igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, anatanga isakaramento ryo gukomezwa, kitabiriwe kandi na Komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Evariste Murenzi, ndetse n'abandi n’abakozi bakorera ku Igororero rya Nyarugenge.

Share this Post

Uwayezu Jean Bosco umugororwa ku Igororero rya Nyarugenge akaba n’ umuyobozi wa santarari ya Nyarugenge, yashimiye nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda amubwira ko ubutumwa babagenera bubagirira umumaro.

Yagize ati” Turabashimira ubutumwa bwiza bw’Imana  mutugenera bwa burimunsi nk’abantu bari mu Igororero rya Nyarugenge, ndagirango mbabwire ko intama zanyu ziri muri iri gororero  zigera ku 2500, kandi ziyongera umunsi kumunsi, turabizeza ko ubutumwa bwiza buzakomeza kogezwa no gusakazwa kubatarabwakira.”

Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge SP Patrick Muragizi yashimiye cardinal na Komiseri mukuru, anavuga ko inyigisho z’iyobokamana zifasha muri gahunda zo kugorora.

Yagize ati” Ndashimira Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda na Komiseri Mukuru wa RCS, mwigomwe umwanya wanyu mukaza mu muri uyu muhango wo gutura igitambo cya misa bigendanye n’inshingano nyinshi muba mufite, mubyukuri inyigisho z’iyobokamana zigira akamaro kanini mu kugorora abanyarwanda baba baragonganye n’amategeko, bikazabafasha kuzabana neza n’abo bazasanga hanze basoje ibihano byabo basubiye mumuryangonyarwanda, ndabasaba kuzakomeza uwo muhamagaro nkuko Imana yabibatoranirije.”

Komiseri mukuru wa RCS CGP Evariste murenzi yavuze ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera niba Intumwa ya Papa iza gutura igitambo mu Igororero, anavuga ko nawe ashimishijwe no kuba yitabiriye iki gitambo nk’umukirisito.

Yagize ati” Muri abagaciro gakomeye, uretse ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera, niba intumwa ya Papa Nyiricyubahiro Cardinal aza gutura igitambo cya misa mu Igororero nuko muzirikanwa umunsi ku munsi, icyakora nanjye nk’umukirisito nishimiye kuba nitabiriye uyumuhango.”

Nyircyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yabwiye abari bitabiriye Igitambo cya Misa yatanze ko ibyo bakora byose bajya barangwa n’ibikorwa by’urukundo buriwese uko umutima we umutegeka anatanga ubutumwa bwa nyirubutungane papa kuri uwo munsi.

Yagize ati “ uyu munsi muri kiriziya Gatorika ni umunsi wahariwe abakene, ndabasaba muzajya murangwa n’ibikorwa by’urukundo  mwita kubakene mubyo mukora byose, uko buriwese ashobojwe, mufashanye hagati yanyu kuko roho mutagatifu aribyo atwifuzaho, ndabaha ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Francis umushumba wa Kiriziya Katorika ku isi aho yampaye ubutumwa buvuga ngo ntihazagire uwirengagiza umukene, hari kandi gahunda twihaye yo kogeza ubutumwa bwiza biciye mu ngo kuko twasanze ariho hakenewe cyane aho abapadiri bose mu maparuwasi yose bazamanuka urugo kurundi, tukaba tubasaba rero kuzasoza ibihano byanyu mugataha muri intangarugero. Ndasoza mbabwira ko tuzabasangiza umunsi mukuru wa noheri.

Ni igitambo cyabayemo umuhango wo gutanga isakaramentu ryo gukomezwa ku bantu bafunzwe n’abagororwa 43, harimo ab’Igitsinagore 8 n’igitsinagabo 35 bigishijwe inyigisho zirebana no gukomezwa barihabwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, anabaha bibiliya nk’impamba ikubiyemo ubutumwa bwiza bw’Imana.

Ubwo Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda yasabiraga umugisha ibitabiriye igitambo cya misa.
CGP Evariste Murenzi yavuze ko nawe yashimishijwe kwitabira iki gitambo cya Misa.
No selected post
Contact Form