URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Igororero rya Gicumbi ryasuwe n’umuyobozi w’ako karere mukwezi k’ubumwe bw’ubudaheranwa aganiriza abahagororerwa

Uwera Parfaite, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi arikumwe n’umuryango wita ku bibazo byo mumutwe Mizero Care Organisation basuye abantu bafunzwe n’Abagororwa bagororerwa mu Igororero rya Gicumbi, mu cyumweru cy’ubumwe bw’ubudaheranwa bababwira ko nabo ari abaturage nk’abandi bose.

Share this Post

Mu kiganiro Uwera yatanze yabwiye abantu bafunze n’abagororwa bagororerwa mu Igororero rya Gicumbi ko nabo ari abaturage nk’abandi bose ko ntagahunda iyariyo ireba abanyarwanda itagomba kubageraho, niyo mpamvu habaho umwanya wo kuza kubareba bakaganirizwa kuri gahunda za leta zitandukanye kugirango nabo batazasigara inyuma anababwira ko muri ukukwezi k’ubumwe bw’ubudaheranwa, nabo batekerejweho nkuko ibiganiro bigenda bitangwa ahantu hatandukanye byibanda kubudaheranwa.

Mu mwanya bahamaze hanatanzwe ikiganiro ku buzima bwo mumutwe gitangwa n’umuganga wo mu muryango Mizero Care Organization, hanakirwa ibibazo by’abagororwa n’abantu bafunzwe, umuyobozi w’akarere abizeza ko azagarukana n’abayobozi b’imirenge yose bagende bumva ibibazo bigendanye n’imirenge.

 

No selected post
Contact Form