Mubitabiriye icyo kiganiro harimo perezida wa Ibuka mukarere ka Nyabihu, uhagarariye Never Again Rwanda, abanyamadini abarinzi b’igihango n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’ako karere cyitabirwa kandi n’abakozi b’Igororero rya Rubavu mu rwego rwo kwifatanya n’abantu bafunzwe n’abagororwa b’iryo Gororero mu kwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti” Ubumwe bwacu ishingiro ry’ubudaheranwa” abitabiriye ikiganiro basobanurirwa ko hari ibyahindutse kuko mbere uku kwezi kwitwaga uk’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ariko uyu mwaka kukaba kwitwa ukwezi kwahariwe Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Muri icyo kiganiro basabye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bataremera icyaha, ko babohoka bakemera uruhare baba baragize muri icyo cyaha, bagasaba imbabazi abo bahemukiye mu rwego rwo komora ibikomere abagizweho ingaruka nayo, kuko ikigamijwe ari ubutabera bwunga kandi basaba abantu bose kwirinda imvugo zigoreka amateka ya Jenoside kuko hari urubyiruko rukeneye kuyamenya uko ari, Visi Meya Simpenzwe kandi yasabye abagororerwa mu Igororero rya Rubavu ko uwaba azi aho umubiri w’uwazize Jenoside uri yatanga amakuru iyo mibiri yose aho iri igakurwayo igashyingurwa mucyubahiro.
Asoza umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Nyabihu yahaye ubutumwa abari aho bose ko umuntu uwariwe wese ushaka gucamo ibice abanyarwanda bishingiye ku bwoko ko azabihanirwa n’amategeko avuga ko kandi nundi wese ushaka gutandukanya abanyarwanda ashingiye ku turere nawe azabihanirwa n’amategeko, anatanga umwanya abafite ibibazo barabaza ibyo ashoye gusubiza arabisubiza ibikeneye ubuvugizi abizeza ubuvugizi.