URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Botswana ari muruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Komiseri Mukuru w’amagereza muri Botswana we n’itsinda ry’abantu batatu bamuherekeje bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu guhera taliki ya 18-22 Werurwe 2024, ni uruzinduko rugamije kunoza imibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi muri serivisi zo kugorora.

Share this Post

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe Komiseri Anthony Manjubu Mokento n’itsinda bazanye baharekejwe na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, basuye Minisiteri y’umutekano mu gihugu, basura Urwibutso rwa Jenoside yakorerewe Abatutsi ku Gisozi, bakomereza ku Ngoro y’amateka yoguhagarika Jenoside basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside n’uburyo abanyarwanda bagize ubutwari bakayihagarika.

Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Gasana uyoboye Minisiteri y’umutekano mu Gihugu, baganiriye kubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi muri serivisi yo kugorora abantu bafunzwe, bazasobanurirwa gahunda zitandukanye zikorwa munzira yo kugorora abakoze ibyaha bari mumagororero atandukanye mu rwego rwo kubategura gusubira mubuzima busanzwe bakazasoza ibihano bahawe n’inkiko barahindutse ari abaturage beza biteza imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Mu minsi bazamara mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye, harimo Igororero rya Nyarugenge, umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge mu Bugesera, hakiyongeraho Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’ingoro y’amateka yoguhagarika Jenoside basuye uyumunsi.

Komiseri Mukuru w’amagereza muri Botswana arikumwe n’itsinda ryaje riuherekeje na komiseri Mukuru wa RCS, bamaze gushyira indabo ahashinguwe imibiri y’abazize Jenoside mu 1994.
Bafashe umwanya bunamira Inzirakarengane zazize Jenoside zishyinguye murwibutso rwa Kigali.
Batemberejwe ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Kigali basobanurirwa amateka atandukanye yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yasize ihitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni.
Basuye Ingoro y’amateka yoguhagarika Jenoside basobanurirwa ubutwari bw’Abanyarwanda.
No selected post
Contact Form