Ni amasezerano yasinywe hagati ya komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi na Perezida w’ishirahamwe rihuza amagereza n’amagororero kw’Isi Peter Severin, yemeza ko u Rwanda arirwo ruzakira iyo nama ngarukamwaka ihurirwamo n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bafite aho bahurira n’inshingano zo gufunga no kugorora.
Inama irimo kubera Istanbul irimo kurebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugorora no kurushaho guhanga udushya mu bikorwa remezo byo mu magororero; ikareba kandi n’uburyo imibereho myiza n’iterambere by’abari mu magororero ryarushaho kugenda neza. Barebera hamwe na none uko ikoranabuhanga ryakoreshwa cyane muri ikigihe turimo n’uburyo ibikorwa by’amagororero n’amagereza bya buri munsi bitabangamira ibidukikije.
Uyu muryango mpuzamahanga ufite inshingano z’amagereza no kugorora (ICPA), ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu mwaka wa 1998, ufite intego yo guhuza no gusangira ubumenyi n’imikorere hagati y’ibihugu muri gahunda yo kugorora, hagamijwe guteza imbere umutekano w’abafunze n’abagororwa bari mu magororero atandukanye ku isi no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.
Inama ya ICPA ni inama ngarukamwaka izenguruka ibihugu bitandukanye biri muri uwo muryango igahuza abasaga 900 baturutse mu bihugu bifite ishingano zo kugorora n’amagereza hirya no hino ku isi igamije kwigira hamwe iterambere no kurushaho gukura mu bijyanye n’inshingano zayo, mu kurushaho gukora no gutunganya inshingano zabakora akazi ko kugorora kinyamwuga, nk’intego uyu muryango wihaye.
Aya masezerano yasinywe na CG Evariste MURENZI na Perezida wa ICPA, Peter Severin, ni ikimenyetso cy’icyizere ko uyu umuryango uhuza amagereza n’amagororero ku isi ufitiye u Rwanda ko ruzakira iyi nama iteganyijwe kuwa 26-31 Ukwakira 2025; aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya Kabiri (2) muri Afurika cyakiriye iyo nama nyuma ya Namibiya.



