URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri Gasana yasoje amahugurwa y’abakozi bashya 497  b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yaberaga I Rwamagana ku ishuri rya RCS

Uyumunsi taliki y10 Mutarama 2023, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yasoje amahugurwa y’abakozi bashya b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bakaba bari bamaze amezi icumi bahugurwa mumasomo atandukanye ajyanye n’inshingano zijyanye n’akazi ko kugorora mu Ishuri rya RCS Training School Rwamagana.

Share this Post

Ni amahugurwa atangwa ku bakozi bashya bifuza kwinjira mu kazi k’umwuga wo kugorora, aho bigishwa inshingano z’umukozi mukugorora ababa baragonganye n’amategeko murwego rwo kubategura gusubira mubuzima busanzwe ndetse no kubereka ingaruka z’icyaha kugirango batazongera kukigwamo ukundi kuko hari abakigwamo bitabizi, andi masomo bahabwa harimo n’ayubwirinzi igihe umukozi ari mukazi agahura n’ikibazo.

Umuyobozi w’ishuri rya RCS Training School Rwamagana, SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza, yavuze ko abasoje amasomo bahawe amahugurwa atandukanye ariko ikirenze ibindi bigishijwe kurangwa n’ikinyabupfura mubyo bakora byose.

Yagize ati” abakozi bashya basoje amasomo abinjiza mukazi, bahawe amasomo atandukanye arebana no kugorora, ubwirinzi gusa ikirenze ibindi twabatoje ikinyabupfura bazagenderaho munshingano bazaba barimo mukazi kabo ka burimunsi kandi twizeye ko batazadutenguha kuko igihe tumaranye barabitugaragarije.”

Minisitiri gasana yasabye abarangije amasomo kuzarangwa n’imyitwarire myiza babera urugero abo bazaba bagiye kugorora, anashimira Perezida wa Repubulika y’u uduhwema kwita ku nzego z’umutekano bigatuma basoza inshingano neza.

Yagize ati “ Ndabanza gushimira mwese mwitabiriye uyu muhango wo gusoza amasomo y’abakozi bashya b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, nshimira kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, udahumwema kwita kuzengo z’umutekano bigatuma basoza inshingano zabo neza,  abasoje amahugurwa ndabasaba kuzarangwa n’imyitwarire  myiza muba icyitegererezo kubo mugiye kogorora kuko uko mubafata nuko mwifata ubwanyu nibyo bitanga icyizere cyo kugorora byuzuye.”

Yakomeje ababwira ko baje hari amavugurura mashya yakozwe aho umuntu uri kugororwa yigishwa amasomo atandukanye y’imyuga izamufasha asoje ibihano, ababwira ko hari gahunda irihafi gutangira yo kureka bamwe bakajya bakora imirimonsimburagifungo bataha iwabo hakaba ndetse ko hari ibigo bizubakwa byoguteguriramo abagiye gusoza ibihano bakabanza gucishwamo bagahuzwa n’imiryango yabo banahabwa andi mahugurwa atandukanye ku ikibitiro hakaba hari ikiri kubakwa mukarere ka Rwamaganaariko n’ibindi bikaba bizubakwa, murasabwa ababwira ko bagomba kazabereka imyitwarire myiza kugirango nabo babashye guhinduka bazasubire mumuryango barahindutse, asoza abifuriza imirimo myiza.”

Abasoje aya mahugurwa ni abasore n’inkumi 497, harimo ab’igitsinagore 155 n’ab’igitsinagabo 342, bari bamazemo amezi icumi bahabwa amahugurwa atandukanye ajyanye n’uburenganzira bwa muntu no kugorora abari mumagororero ndetse n’amasomo ajyanye n’ubwirinzi.

Minisitiri Gasana, CGP Murenzi, SSP Bazambanza umuyobozi wa RCS training school Rwamagana bakurikirana akarasisi.

Minisitiri Gasana ubwo yakirwaga agiye kuzenguruka amasibo agize akarasisi haririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu.

Yazengutse amasibo agize akarasisi ahaerekejwe na Komiseri Mukuru wa RCS, umuyobozi w’ishuri n’umuyobozi w’akarasisi.

Abasoje amahugurwa ubwo barahiriraga kwinjira mu nshingano z’akazi basabye.

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye arikukwe na DIGP Chantal Ujeneza, Komiseri mukuru wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere muri Polisi bakurikiranye akarasisi.

DCGP Rose Muhisoni arikumwe n’umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudence bakurikiye akarasisi.

Abayobozi ba RCS barikumwe na Minisitiri w’umutekano mu Gihugu bafashe ifoto y’urwibutso n’abakozi bashya basoje amahugurwa.

No selected post
Contact Form