URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itsinda ry’abashyitsi baribaturutse muri USAID ikigo cy’ Abanyamerika gitanga ubufasha butandukanye mu baturage ku isi, basuye Igororero rya Rwamagana

Mubyagenzaga abo bashyitsi, harimo kuganira n’Abagororwa n’abantu bafunzwe bari mu igororero rya Rwamagana kubijyanye n’imibereho, ubuzima ndetse na serivisi z’ubutabera bahabwa bari mu Igororero.

Share this Post

Mumwanya bahamaze baganiriye n’abagororwa Kuburyo bw’imiburanire n’uko bafashwa cyane kubaje badakatiye ndetse n’abifuza kujuririra ibihano baba barakatiwe n’inkiko ndetse n’abagororwa bafasha abandi, baganirizwa ibyerekeye amategeko banasobanurirwa ko bamwe mu bafungwa muribo babafasha mubijyanye n’ubutabera abandi nabo bakaba Barahuguwe nabagenzi babo bageze mu igororero, aho baganiriza bagenzi babo ibyerekeye uko wakwitwara imbere y’urukiko ndetse n’imvugo wakoresha imbere y’urukiko igihe wemera cyangwa uhakana icyaha.

Bamwe mu bagororwa batanga ubwo bufasha, bavuzeko ibyo bakora bitanga umusaruro, kuko hari ingero nyinshi zabo bafashije kandi bigatanga umusaruro ndetse ko hari bamwe mu bagororwa batanga ubuhamya bavuga ko bagiriwe inama na bagenzi babo bajya kuburana bakagabanyirizwa ibihano kandi mbere bari barahamijwe ibyaha bakanatirwa ibihano birebire, bagendeye ku nama bagiye bagirwa na bagenzi babo nta mwunganizi ubunganira bagakurikiza ibyo bamubwiye.

Banaganiriye kandi n’abagororwa bafasha bagenzi babo mubijyanye n’ubuzima muribo hakaba hari abari basanzwe bakora muri serivisi z’ubuzima mbere yuko bakora ibyaha, bakaba bavuga ko bafite itsinda rishinzwe kwita kubagize ibibazo ibyaribyo byose bijyanye n’ubuzima, kandi ko babona bitanga umusaruro, bavuga ko ibi byose bituruka kubuyobozi bwiza, bwita kubuzima bwa burimuturarwanda wese kuri serivisi z’ubuzima zirimo nko gukingirwa indwara zitandukanye, gutera imiti yica imibu itera maralia, kujyanwa kwa muganga n’izindi gahunda zose zirebana n’ubuzima.

Abagororwa kandi babwiye abashyitsi ko mu igororero, babona umwanya wo kwidagadura umuntu wese agakina umukino yifuza kuko harimo ibibuga bitandukanye, amaclub atandukanye ndetse n’amadini n’amatorero bifasha umuntu ufunze kutihugiraho, ikindi kandi bakabona n’amahirwe yo kwiga imyuga izabafasha kwibeshaho basoje ibihano basubiye mubuzima busanzwe.

Itsinda ry’abashyitsi ryinjiye mu igororero bareba uko abagororwa babaho imbere mu gipangu batungurwa n’isuku ihari kandi haba abantu benshi, babaza umuyobozi w’igororero uko bigenda ngo isuku ibe ihari abasubiza ko bijyana n’ingamba ziba zarashyizweho n’ubuyobozi bw’igororero kugira ngo himakazwe isuku ndetse n’umwuka mwiza mu igororero.

Baganiriye n’abagororwa kumibereho n’ubuzima bwa burimunsi mu igororero.
Binjiye mu Igororero imbere batungurwa n’isuku iharangwa kandi haba abantu benshi.
No selected post
Contact Form