URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri w’amagereza muri Botswana yasuye umudugudu w’ubumwe n’ubudaheranwa mu karere ka Bugesera yishimira uko abawutuye babanye

Komiseri w’amagereza muri Botswana Anthony Manjubu Mokento n’itsinda ryaje rimuherekeje, barikumwe na komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, basuye umudugudu w'ubumwe n’ubudaheranwa mumurenge wa Rweru mukarere ka Bugesera batungurwa nuko abantu bakoze Jenoside babanye neza nabo biciye bakarenga ibyabaye bakaba bashishikajwe n’iterambere.

Share this Post

Muruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu komiseri w’amagereza muri Botswana nitsinda barikumwe mu Rwanda basuye ibice bitandukanye bageze ku ngoro y’amateka yoguhagarika Jenoside basobanurirwa uburyo abanyarwanda aribo bafashe iyambere mu guhagarika Jenoside amahanga arebera banabwirwa kumateka y’ubumwe n’ubwiyunge bwaranze abanyarwanda nyuma y’amahano yabaye n’umudugudu ubamo abarokotse Jenoside na bamwe mubayikoze bakiyemeza gusaba imbabazi abo biciye niko kugira igitekerezo cyo gusura uwo mudugudu.

Mu ijambo rye Komiseri w’amagereza muri Botswana Anthony Manjubu, yavuze ko akazi ko kugorora gasaba ubwitange kuko uhuza impande zombi bigasaba kujya hagati.

Yagize ati” mubyukuri akazi ko kugorora ni akazi katoroshye kuko bisaba guhuza abakoze ibyaha n’ababikorewe aho bisaba kwigisha impande zombi, usaba imbabazi akazitangauzitanga akazitanga  kugira ngo buriwese agere kurwego rwo kuba yakumva uburemere bw’icyo kintu aba akoze, ibi ni ibyerekana ko abanyarwanda mufite ubumwe   kandi mufite n’urukundo kuko na bibiliya mubyo yigisha harimo kandi ko rutagambirira ikibi ndasaba buriwese kurangwa n’ibyiza akirinda ikibi.”

Yasoje avuga ko mu Rwanda bigiyemo byinshi kandi ko ubwenge burahurwa asoza ashimira perezida wa Repubulika ku rwego agejejeho abaturage abasaba kujya bamusengera kuko azabageza kubyiza byinshi.

CG Evariste Murenzi yashimiye Komiseri wa Botswana wahisemo gusura U Rwanda nk’igihugu cya mbere kuva yahabwa izo nshingano ndetse amushimira kuba yarahisemo gusura uyu mudugudu.

Yagize ati” Ndashimira komiseri w’amagereza muri Botswana wahisemo gusura u Rwanda kuva yahabwa inshingano zokuyobora amagereza, mu ruzinduko bagize basuye ibice bitandukanye bageze ku ngoro y’amateka yoguhagarika Jenoside babwiwe ubutwari bw’abanyarwanda bamvise n’amateka y’ababana mumudugudu umwe kandi bamwe ari abarokotse Jenoside n’abayikoze basaba kuwusura igitekerezo nuko cyaje, ndashimira kandi umuryango Prison Fellowship yakoze igikorwa cyo guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe bakaba babana mu mahoro ntakwishishanya kuko ari urugendo rutoroshye rwo guhuza ibyo byiciro byombi bitewe n’amateka yabaranze.”

Kuba abantu bakoze Jenoside babana n’abayirokotse ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’ubwiyunge kuko hari nabo utabibwira ngo bapfe kubyemera ariko ababo biyumviye ubuhamya bwababana kandi mumahoro bari muri ibyo byicyiro byombi.

Komiseri w’amagereza muri Botswana Anthony Manjubu Mokento yishimiye uburyo abatuye mumudugudu w’ubumwe n’ubudaheranwa babanye neza.
Beretswe bimwe mubikorwa bitandukanye bibahuye bakuramo inyungu zitandukanye.
Komiseri wa Botswana Botswana Anthony Manjubu Mokento yahawe impano n’abagore batuye mu mudugudu w’ubudaheranwa.
No selected post
Contact Form