URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi b’umwuga ba RCS b’abagore bari mu mwiherero wiga kuruhare rw’umugore mu iterembere ry’Igihugu

Ni umumwiherero uri bumare umunsi umwe, uri kubera muri Kigali Convention Centre, uhuje abagore bakora mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS baturutse impande zose z’Igihugu, mu rwego rwo kwigira hamwe zimwe mu mbogamizi baba bahura nazo mu kazi n’uburyo zakemurwa, aho baganirizwa n’abagore batandukanye bari mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’abandi bari muri serivisi zitandukanye.

Share this Post

Ni umwiherero uri kuba ku nshuro ya kane ufite insanganyamatsiko igira iti:” kongerera abushobozi abakozi b’umwuga b’abagore ni umusanzu ku kubaka urwego rwo kugorora.”

Mu gutangiza uyu mwiherero CGP Evariste Murenzi, Komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, yavuze ko guha ubushobozi abakozi b’umwuga b’abagore ni izingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati” uyu mwiherero ni ingenzi ku bakozi b’umwuga b’abagore ba RCS, ndagirango mbabwire ko iyo umugore yongerewe ubushobozi biba ari izingiro ry’iterambere ry’Igihugu, akaba ariyo mpamvu twapanze uyu mwiherero kugira ngo tuganire ku iterambere ryanyu n’uburyo mwajya mukora akazi kinyamwuga, ndabasaba kuza kwisanzura uyu mwanya mubonye mukawukoresha neza ibyo muri bwigiremo bikazababera impamba mu kazi kanyu ka burimunsi.”

Umuyobozi wa Rwanda bridge to Justice, John Bosco Bugingo, inzego z’ubutabera bakorana umunsi kumunsi aho batanga ubujyanama butandukanye.

Yagize ati” inzego z’ubutabera turakorana umunsi kumunsi, mu gihe tumaze dukorana n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, twagiye tuganira ku mikorere y’akazi itandukanye cyane mu bujyanama mu butabera ndetse tukanatanga ubufasha muby’amategeko kubaturage, kubakira ubushobozi abagore bakora umwuga wo kugorora ni ingenzi cyane kuko bibafasha mu gutunganya akazi kabo neza.”

Umushyitsi Mukuru watangije uyu mwiherero yari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano waje uhagarariye minisitiri, Sesonga Benjamin, yavuze ko kongerera ubushobozi umugore mu kazi ari ngombwa kandi ko bizakomeza gukorwa.

Yagize ati “ kubakira ubushobozi abakozi ni ingenzi, nubwo uyumunsi uyu mwiherero ureba abagore gusa ariko ntibivuze ko aribo bahabwa ubushobozi gusa, ariko abagore ahantu hose murabizi ko bagira inshingano nyinshi zituma bakunda guhura n’imbogamizi bigatuma akazi kabo katagenda neza, muri uyu mwiherero uba ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse hakanarebwa uburyo zimwe mu mbogamizi bahura nazo zakemurwa tuzakomeza kububakira ubushobozi muburyo bwose kugirango akazi karusheho kugenda neza.”

Ni umwiherero w’abakozi b’umwuga b’abagore bakora akazi ko kugorora, bakaba baturutse impande zose mu gihugu, aho bari buganire ku iterambere ry’umugore mukazi ka burimunsi n’imbogamizi bahura nazo mukazi n’uburya n’uburyo zakemurwa.

Ni umwiherero w’abakozi b’umwuga b’abagore umara umunsi umwe uri kubera muri Kigali Convention center.
Baganiriye byinshi kubijyanye n’imbogamizi bahura nazo mukazi banatanga ibitekerezo kuburyo bimwe byagenda bikemuka.
CGP Evariste Murenzi, atanga ikaze kubitabiriye umwiherero w’abakozi b’umwuga b’abagore ba RCS.
Sesonga Benjamin, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano niwe wafunguye umwiherero.
John Bosco Bugingo, Umuyobozi wa Rwanda bridge to Justice, akaba ari nabo baterankunga b’iki gikorwa, yasabye abagore kuba abambere mukugaragaza ko bashoboye.
Abitabiriye umwiherero bigishijwe uburyo babana n’abo bashinzwe kugorora umunsi kumunsi bakabafasha gukemura bimwe mubibazo bafite.
abitabiriye umwiherero bagize umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.
Abaje gufungura umwiherero n’abitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso.
No selected post
Contact Form