URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mutabazi Richard, yaganiriye n’abagororerwa mu Igororero rya bugesera ku bumwe n’ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, uyu munsi kuwa 27 Ukwakira 2023, we n’itsinda ry’abandi bakorana basuye Abagororerwa mu Igororero rya Bugesera, bagirana ibiganiro birebana n’ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Share this Post

Umuyobozi w’Akarere mu kiganiro yatanze kirebana n’ukwezi k’Ukwakira buri mwaka, kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, ababwira ko nabo nubwo bari mu Igororero ko gahunda zireba umunyarwanda wese nabo ziba zibareba kuko gufungwa bidakuraho kuba umunyarwanda kuko igihe kiba kizagera ugasubira mumuryango nyarwanda akaba ariyo mpamvu dufata umwanya tukaza kubaganiriza kuri gahunda za Leta zitandukanye kugirango mube muri mumurongo umwe n’abandi baturage bose.

Mubyo yibanzeho kandi ni kubantu bari mu Igororero bitegura gusoza ibihano byabo abibutsa bagomba kuzabana neza n’abaturage bazaba basanze muri Sosiyete Nyarwanda, ndetse anafata umwanya abaganiriza kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda abanyarwanda bose bamaze kugira iyabo abasaba ko nabo nibasohoka bagomba kuzagendera mu murongo bazasangamo abandi, bagasenyera umugozi umwe murwego rwo kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

Mu gusoza yasezeranije abagororerwa mu igororero rya Bugesera ko azabazanira Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’ab’Utugari k’uburyo abagororwa bazaba bafite ibibazo bijyanye n’imitungo, ibibazo mu miryango ndetse no gutanga amakuru, bazabona ibisubizo bikwiye ndetse anatanga umwanya abafite ibibazo bagira ibyo babaza.

No selected post
Contact Form