Umuryango utabara imbabare CICR ufatanije n’ishirahamwe rishinzwe serivise z’igorora muri Afurika, U Rwanda rukaba arirwo rwungirije muri Afurika y’uburasirazuba, kubufatanye na serivisi z’amagereza muri Uganda, bateguye amahugurwa arikuba ku nshuro ya kane yiga ku itrambere ry’ibikorwaremozo muri za gereza zo muri Afurika, RCS, kubusabe bwa ICRC yasabwaga kohereza abakozi bayo babiri bazitabira ayo mahugurwa aho mubitabiriye uwo mwiherero hagombaga kuba harimo umuyobozi ufata ibyemezo bifite uruhare runini mu micungire y’ibikorwaremezo n’umuyobozi ushinzwe ndetse unakurikirana ibikorwaremezo umunsi kumunsi.
Ayo mahugurwa azareba kunzitizi z’inyubako z’amagereza zitakigendanye n’igihe muri Afurika, ubwiyongere bukabije bwabaza gufungwa, bigatuma ubutabera budakora neza uko bikwiriye, ibi bikanagira ingaruka kandi kuri zimwe muri serivisi z’ingenzi, akaba ariyo mpamvu, mu myaka icumi ishize hagaragaye ubwubatsi bugiye butandukanye aho gereza zose ziherereye ku mugabane w’Afurika kubera kubura amahame yigihugu hamwe nibigo byubwubatsi bifite ubumenyi mukubaka za gereza.
Bagaruka ku mwiherero w’ibikorwaremezo bya za gereza yabereye i Addis Abeba mu Ugushyingo 2018, n’I Kigali muri 2020 nayabereye i Nairobi mu 2023, ingingo nyamukuru zagaragajwe muri uyu mwiherero ni ibibazo by’imikorere no gufata neza inyubako abagororwa bafungirwamo, hazamo ibibazo byo gutegura neza ibishushanyo mbonera bya zagereza mu myaka yashize hakiyongeraho n’ingengo y’imari idahagije.
Umuryango utabara imbabare CICR wateguye aya mahugurwa ugamije guhuriza hamwe ibihugu byatoranijwe, biyobowe na serivise zishinzwe Igorora muri Uganda, ni ibikorwa bizaba bihuriweho bigamije guteza imbere ibikorwaremezo bya za gereza muri Afurika mu rwego rw’imikoranire myiza no kungurana ibitekerezo no gusangira amasomo atandukanye muguhuza no kubungabunga ibikorwaremezo.
muri ayo mahugurwa biteganyijwe ko bazasura zimwe muri gereza zo muri Ugunda murwego rwo kureba uko ibikorwaremezo uko bihagaze nuburyo bibungwabungwa.








