URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Botswana n’itsinda rimuherekeje basuye icyicaro Gikuru cya RCS, basobanurirwa gahunda zitandukanye zo kugorora

Komiseri mukuru w’amagereza muri Botswana, Anthony Manjubu Mokento arikumwe n’itsinda ry’abantu batatu rimuherekeje, uyumunsi taliki 20 Werurwe 2024, basuye icyicaro cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora giherereye mu murenge wa Kanombe basobanurirwa byinshi ku bijyanye no kugorora abakoze ibyaha.

Share this Post

Mubyo basobanuriwe harimo uko mbere y’ubukoroni abakoraga ibyaha bahanwaga, basobanurirwa uko byakorwaga mugihe cy’ubukoroni hakurikizwaho uko byakomeje na nyuma y’ubukoroni cyane ku guca imanza z’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho abakoze Jenoside baburanishijwe binyuze mu nkiko gacaca zishiriweho n’abanyarwanda kandi ubutabera bugatangwa neza abayikoze bagahanwa.

Basobanuriwe uko abantu bafunzwe n’abagororwa bakurikiranwa binyuzwe muri sisiteme ibafasha gukurikirana buriwese kuva ageze mu Igororero kugeza asoje ibihano bye, ndetse iyo sisiteme ikaba ihujwe n’inkiko ndeste n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kugenzura ibakoze ibyaha murwego rwo guhuza amakuru uwakoze icyaha agahabwa ubutabera bunoze.

Muri gahunda zo kugorora abashyitsi basobanuriwe uburyo abantu bafunzwe n’abagororwa barigukora ibihano by’ibyaha bakoze bahabwa amasomo atandukanye, abategura gusubira kugirango baziteze imbere bageze mubuzima busanzwe ndetse bakanahabwa inyigisho z’ubureremboneragihugu, aho muri izo nyigisho bahabwa harimo ubwubatsi, ubudozi, gukora amashanyarazi, gukora amazi, gutunganya imisatsi, inyigisho z’ikoranabuhanga.

Uruzinduko rwabo barukomereje ku Igororero rya Nyarugenge aho beretswe bimwe mubikorwa bitandukanye bifasha abantu bafunzwe n’abagororwa basigaje igihe gito bigishwa murwego rwo kubategura gusubira mumuryango bareba uko byigwa babona nuko bikorwa baganira nababikora, bashima Leta y’u Rwanda kuri gahunda nziza yo kwita kubaturage bayo.

Nyuma yo gusura kucyicaro gikuru barakomrereza ku Igororero rya Nyarugenge bajye kureba uko gahunda zo kugorora zishyirwa mubikorwa basura ibikorwa bitandukanye by’iryo gororero.

Wari umwanya wo kuganira basangizanya ubumenyi aho babajije ibibazo bitandukanye muri gahunda yo kugororora.
Itsinda ryaherekeje Komiseri w’Amagereza muri Botswana baje muruzinduko rw’akazi.

Ubwo Komiseri w’Amagereza muri Botswana yandikaga mugitabo cy’abashyitsi basuye RCS.

Basoje gusura kucyicaro gikuru cy’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS bafashe ifoto y’urwibutso.
Basuye Igororero rya Nyarugenge berekwa ibikorwa bitandukanye birimo nuko bacunga umutekano w’abantu bafunzwe n’abagogorwa hakoreshejwe ikoranabuhaga.
Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge ubwo yasonanuriraga abashyitsi gahunda zitandukanye mukugorora.
No selected post
Contact Form