URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri gasana yabwiye abatabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bato ba RCS ko kugorora bwahindutse ari ukwigisha

Mumuhango wo gusoza amahugurwa y’abasore n’inkumi 497, bahugurirwaga mu mu Ishuri rya RCS Training school Rwamagana, ritangirwamo amahugurwa atandukanye, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ko uburyo bwo kugorora bwahindutse abagororwa bigishwa imyuga itandukanye izabafasha basoje ibihano.

Share this Post

Wasangaga mubihe byashize uwakoraga icyaha bikaba ngombwa ko ajyanwa gusoreza igihano cy’icyaha yakoze mu Igororero, byari ugufungwa bitandukanye na gahunda ya leta muri iyiminsi aho uwakoze icyaha yigishwa amasomo atandukanye arimo n’imyuga yamufasha kwibeshaho nyuma yo gusoza igihano asubiye mubuzima busanzwe, nkaho hari imyuga yingenzi biga irimo ubwubatsi, ubukanishi, gukora amazi, gukora amashanyarazi, ububaji, gusudira, ubudozi, gutunganya umusatsi n’iby’ubwiza hari n’abiga gukora ibikomoka ku mpu ndetse n’abiga ikoranabuhanga.

Mu ijambo Minisitiri w’umutekano yabwiye abari bitabiriye umuhango wo gusoza amauhugurwa n’abari bayasoje yababwiye ko hari amavugurura yakozwe agamijwe kugorora byanyabyo, uwakoze icyaha agasohoka yaragororotse byanyabyo.

Yagize ati” Mugiye kwinjira mukazi mugihe leta y’u Rwanda yakoze amavugurura mumatekego anoza uburyo bwo kwita kubagororwa hagamijwe gushyira imbaraga munyigisho zibategura kuzasubira mumiryango yabo ari abaturage beza, muri ayo mavugurura icyashyizwe imbere ni ugufasha uwakatiwe igihano n’inkiko n’uwakatiwe igihano cy’inyungu rusange kugororoka biciye munyigisho ahabwa zimuha umwanya wokwitekerezaho akitandukanya burundu n’icyaha yakoze, izindi nyigisho ni izijyanye n’ubumenyingiro, biradusaba guhindura imyumvire kuko uwakoze icyaha ashobora gukora igihano cy’icyaha yakoze ataha iwe.”

Yakomeje ababwira ko hari ibindi bigo birikubakwa aho uzaba usigaje igihe gito azajya icishwamo agahabwa inyigisho zitandukanye zijyanye n’ubureremboneragihugu, kwihangira imirimo, kwigishwa imyuga ndetse no guhuzwa n’imiryango yabo bakoreye ibyaha, bahabwa inyigisho zihariye zo kubategura gusubira mubuzima busanzwe ikirenze ibindi abazaba bari muri ibyo bigo bazajya bahuzwa naba rwiyemezamirimo kugirango batangire bahuze ubumenyi bahawe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo murwego rwokwitegura kuzatera imbere, kimwe muri ibyo bigo kikaba cyaratangiye kubakwa mukarere ka Rwamagana.”

Yasoje abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza, birinda kwishora mubyaha bitandukanye babera abo bayoboye icyitegererezo kuko aribyo bizatuma n’abo bayobora bahinduka byanyabyo.

Ubwo Minisitiri Gasana yatangaga ibihembo kubahize abandi mu masomo bari bamazemo amezi 10.

Yavuze ko gahunda ya Leta ari uko umuntu ufunzwe yajya ahabwa amasomo atandukanye azamufasha asoje ibihano.

Abasoje barahiriye ko bazakora inshingano zo kugorora neza kubo bafite munshingano.

No selected post
Contact Form