URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu magarorero yose mugihugu bizihije umunsi mukuru w’Intwari bibutswa ibiranga intwari

Taliki ya 1 Gashyantare 2024, Nkuko bimaze kumenyerwa burimwaka hizihizwa umunsi mukuru w’intwari mu gihugu hose, hagarukwa ku mateka atandukanye yaranzwe n’intwari zitangiye u Rwanda n’abanyarwanda n’abari mu magororero barawizihiza.

Share this Post

Ni muri urwo rwego n’abari mu magororero atandukanye mugihugu hose, nabo bizihiza uyumunsi nk’abandi Banyarwanda bose, aho mu Igororero rya Rwamagana abahagororerwa, bizihije uyumunsi mu buryo bwatunguye benshi bakora akarasisi nk’aki ingabo bagaragaza uburyo ingabo zagize uruhare rukomeye mukubohora iki gihugu bikaba aribyo bituma hari iterambere rifatika ryishimirwa na burimunyarwanda wese ndetse n’abanyamahanga.

Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana SP Alain Gilbert Mbarushimana, yabwiye Imfungwa n’Abagororwa bahagororerwa  ko bakwiriye kurangwa ‘ibikorwa by’ubutwari.

Yagize ati” buriwese uri hano ndamusaba kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, intwari irangwa n’ibikorwa byiza, nta ntwari ikora ibibi, ntamuntu udashobora kuba intwari yabishatse, ariko akakanya turashimira intwari zitangiye urwanda zikarubohora, nkaba nsaba kandi buriwese kujya arangwa n’umuco wo gushima.

Yakomeje ababwira ko kuba intwari hari aho bisaba kugira ibyo wigomwa ukareka kwikunda ndetse byaba na ngombwa ukitangira abandi, ikindi ukarangwa n’ukuri n’ubunyangamugayo mubyo ukora byose, buriwese rero arasabwa kugira umuco w’ubutwari bwo gushimira abitanze kugira ngo u Rwanda rube rumeze neza nkuko rumeze ubu.

Umunsi w’intwari wizihizwa uyumunsi taliki ya 01 Gashyantare 2024, wizihijwe kunshuro ya 30, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, aho habayeho gahunda zitandukanye cyane z’ubumwe n’ubwiyunge byatumye igihugu gikura impande zose.

Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana yabwiye abitabiriye umunsi mukuru w’intwari bari mu Igororero ko ubutwari bujyana n’ibikorwa byiza.
No selected post
Contact Form